Umugore yitwikiye umugabo we amuziza kumusambanyiriza umwana w’imyaka Irindwi y’amavuko
Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017
Umugore witwa Zandile Zwane w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Repubulika ya Afurika y’Epfo aherutse gutwika umugabo we bashakanye amuziza ko yasambanyije umwana we w’imyaka 7 y’amavuko, uyu mugore ngo akaba yarabikoze kuko yumvaga kumufungisha bidahagije.
Nyuma yo kumenya ko umwana we yangijwe n’umugabo we, Phillips, umugore we ngo ntiyazuyaje kumukongeza mu gihe uyu mugabo yari amaze gutwarwa n’agatotsi, ubwo yamusukagaho ibikomoka kuri peteroli yarangiza akamurasiraho ikibiriti.
Ku (…)

Ku bw’amahirwe, uyu mugabo yaturumbutse mu buriri yiruka ataka agurumana, avuga ko ari mu muriro, nyuma agobokwa n’inzego z’umutekano zikamuzimya.
Philipps yemera ko yasambanyije uwo mwana umugore we yabyaye ku wundi mugabo akaba agomba kubihanirwa mu gihe umugore we na we ari gukurikiranwa n’ubutabera azira kwihorera.
Uyu mugore yabwiye inzego z’umutekano mu ntara ya Kwa Zulu Nathale aho ibi byabereye ko akimenya ko umugabo we ari we wangije akana ke, ngo yahise yumva ko kumufungisha bidahagije ahubwo ahitamo no kumukorera ikindi kintu azajya ahora yibuka.
REBA HASI VIDEO AHO JAY POLLY ASOBANURA IMBERE Y’IMBAGA Y’INTORE Z’ABAHANZI ICYATUMYE VIDEO YA "TOO MUCH" INJYA HANZE:
Ibitekerezo
Andika Igitekerezo Hano uyo mugabo nuyo mugore we bakwiye ikihano bose nubwicanyi bakoze