Umuhango wo gushyingura Kofi Annan waranzwe n’amarira n’agahinda k’umuryango we [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 14, Sep 2018
Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, kuri uyu wa Kane nibwo yashyinguwe mu cyubahiro umuhango waranzwe n’amarira n’agahinda ku muryango we n’inshuti ze.
Kuri uyu wa Kane Taliki ya 13 Nzeri 2018 . Nibwo umurambo wa Nyakwigendera Kofi Annan washyinguwe mu cyubahiro gikomeye aho umuhango witabiriwe n’inshuti ze zitandukanye zirimo abakuru b’ibihugu ndetse n’umuryango we.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu wabereye mu murwa mukuru, Accra, muri Accra Conference Centre. Warimo imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini.
Yavugiwe isengesho n’abasenyeri bo mu Itorero ry’Angilikani muri Ghana. Umugore we, Nane Maria Annan, yavuze ko yishimiraga uburyo yakundaga kugaruka mu gihugu cye, ashimira Ghana yakomotsemo umuntu ukomeye nkawe ku Isi.
Ati “Umurage we uzahoraho binyuze mu muryango yashinze no muri twe twese.”
Mu 2007 nibwo yashinze Kofi Annan Foundation ugamije guharanira amahoro n’umutekano ku Isi n’iterambere rirambye. Antonio Guterres, yavuze ko Annan yari umuntu mwiza, “afite ijwi rituje ryashimishaga abantu, bakumva ari nk’indirimbo ariko amagambo yabaga akomeye kandi yuje ubuhanga.”
Yakomeje avuga ko yanavugishaga ukuri abwira ubutegetsi.
Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi rikuru rya Accra, mu muhango wihariye w’umuryango we.
Kofi Annan wayoboye Loni kuva 1997 kugeza mu 2006, yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001.
Twakwibutsa ko Kofi Annan yitabye Imana ku wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 y’amavuko, mu gihugu cy’u Busuwisi.
REBA AMAFOTO:




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *