skol

Umuhanzi Kaye yongeye gufatirwa mu cyaha cyo kwiba ikinnyoteri cy’imodoka

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Qute Kaye ukomoka mu gihugu cya Uganda ari mu maboko ya Polisi yo mu gace ka Nateete mu gihugu cy’ubugande nyuma yo gufatwa arimo gucomora ibinyoteri by’imodoka y’abandi,ibi ngo akaba yarabitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Umuhanzi Qute Kaye ukomoka mu gihugu cya Uganda, afungiye mu gace ka Nateete mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufatwa arimo gucomora ibinyoteri by’imodoka y’abandi,ibi ngo akaba yarabitewe no kunywa ibiyobyabwenge.

Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko mu mwaka wa 2007, uyu muhanzi ngo na ba Jose Chameleon baramwubahaga cyane gusa nyuma y’imyaka icyenda (9) Kaye yahindutse umukene asigaye yirirwa yiba, yagira ibyago bakamufata bakamukubita.

Uyu musore aherutse gufatwa arimo kwiba ibinyoteri by’imodoka maze bamwicaza mu mbaga y’abantu akurwamo inkweto, ahabwa urwamenyo.

Uwahoze ari Minisitiri mu gihugu cya Uganda Mukula yavuze ko yihaye inshingano zo kugarura ubuzima bw’uyu muhanzi kugira ngo ave ku biyobyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa