skol

Umuhanzi Kidum yatangaje aho yakomoye izina rye

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Kidum yatangaje ko iri zina yaryiswe nyuma yuko avutse abyibushye agahita aryitirirwa n’abaturanyi b’iwabo baje gusura nyina kwa Muganga bakamubwira ko yabye umwana ubyibushye bo bagereranyije nk’ikibido mu rurimi rw’ikirundi.

Umuhanzi Kidumu Kivido ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’Uburundi ndetse benshi bahamya ko ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe muriki gihugu ndetse bakaba bagikunzwe cyane kugera magingo aya bitewe n’indirimbo bazwiho zirimo ,amasozi ,Intimba ndetse n’izindi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasoanuye byimbitse aho izina Kidumu ryavuye ah yavuze ko yaryishwe akibyarwa ubwo abaturanyi bageraga kwa muganga aho nyina yari yamubyariye bagahita bavuga ko yabyaye Ikidumu [Bashakaga kwerekana ko yabye umwana ubyibushye]
Yagize ati” Kidmu ni kiriya kivido mu Kirundi [.. ]Naryiswe mvutse , aho abaturanyi baje gusura umubyeyi wajye ku btaro aho yari yambyariye bahita bamubwira ngo wabyaye Kidumu ,nagerageje kurwanya iryo zina [..] kugera nubwo warimpamagaraga tukarwana gusa ku myaka 10 y’amavuko byagiye bishira izina ndaryakira ndetse nangira kujya mvuza ingoma kugira ng izina ryange numve ko ngana naryo.

Twakwibutsa ko ubusanzwe yitwa Jean-Pierre Nimbona aho magingo aya afite imyaka 43 y’amavuko aho magingo aya yashyize hanze album 3 zakunzwe na benshi arizo Haturudi Nyuma, Hali Na Mali, Yaramenje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa