skol

Umuhanzi Nyarwanda Aime Bluestone yatewe n’abajura bamwiba ibintu byose yakundaga

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Muvunyi Aime uzwi ku mazina ya Aime Bluestone yatewe n’abajura atazi ubwo bari baryamye maze batwara ibintu byose avuga ko yakundaga.
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 8 Mata nibwo abajura batazwi binjiye mu nzu ya Aime Bluestone bishe urugi maze bamwiba ibintu byose by’agaciro yarafite mu nzu ubwo yararyamye w n’umukozi we.
Aime Bluestone yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO,ko abajuru bishe urugi bakinjira munzu ubwo we n’umukozi bari baryamye maze bakamwiba (…)

Umuhanzi nyarwanda Muvunyi Aime uzwi ku mazina ya Aime Bluestone yatewe n’abajura atazi ubwo bari baryamye maze batwara ibintu byose avuga ko yakundaga.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 8 Mata nibwo abajura batazwi binjiye mu nzu ya Aime Bluestone bishe urugi maze bamwiba ibintu byose by’agaciro yarafite mu nzu ubwo yararyamye w n’umukozi we.

Aime Bluestone yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO,ko abajuru bishe urugi bakinjira munzu ubwo we n’umukozi bari baryamye maze bakamwiba "Piano,Inkweto zose,imyenda ye yose,Laptop,ibyo kurya ndetse n’ibindi bikoresho byo munzu".Ikintu gitangaje kandi ngo nuko babibye ibi bintu byose bakagenda nta nibyo bumvise ahubwo bakisanga mugitondo bari munzu yambaye ubusa ibintu hafi ya byose biyigize babinjyanye.

Aime Bluestone ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite impano mu njyana ya Rnb,bitewe nuko indirimbo akoze byanze bikunze uyumva ukumvamo ubuhanga bwihariye haba mu myandikire ndetse no mu miririmbire bitewe n’ijwi rye ryihariye mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa