skol
fortebet

Umuhanzi nyarwanda The Ben yikomye itangazamakuru ryo mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru avuga ko yitegura kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo we na Meddy
.Umuhanzi The Ben yavuze ko atazi umunsi azagarukira mu Rwanda ndetse yemeza ko n’amakuru ya Meddy avugwa ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda nayo atayazi.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na Kigalihit dukesha iyi nkuru yatunguwe no kumva umunyamakuru amubajije aho imyiteguro igeze n’igihe ateganya kuba (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru avuga ko yitegura kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo we na Meddy

.Umuhanzi The Ben yavuze ko atazi umunsi azagarukira mu Rwanda ndetse yemeza ko n’amakuru ya Meddy avugwa ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda nayo atayazi.

Mu kiganiro The Ben yagiranye na Kigalihit dukesha iyi nkuru yatunguwe no kumva umunyamakuru amubajije aho imyiteguro igeze n’igihe ateganya kuba yageze mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo na Meddy.

Aya makuru yayahakanye avuga ko ntabyo azi ndetse atanateganya kuza mu Rwanda vuba ku bw’imishinga y’ibihangano byinshi yifuza gusangiza abakunzi be.Yagize ati”Iyo nkuru ntabyo nzi ndetse yaba mugenzi wanjye nawe ntiyabimenye.Iyo dufite imishinga n’ibitaramo tubisangiza abakunzi bacu binyujijwe ku nkuta zacu za Instagram.”

The Ben yavuze ko hari ibinyamakuru bikora prediction (bitomboza) bigatekereza ibintu wenda byibwira ko bishoboka bikabyandika.yemeza ko ahanini hari ibivugwa bikekwa ariko atari ukuri.

The Ben yasoje yifuriza abakunzi be kuryoherwa n’indirimbo nshya yakoranye na Sheebah yitwa Binkolera yamaze kugera hanze.

Ibitekerezo

  • uraduha iyo ndirimbo

    uraduha iyo ndirimbo

    Natwe.turamushimimira.nakomereze.aho.mudushakire.iyondirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa