Umuhanzi Nyarwanda umaze amezi 6 avuzweho kwambura amafaranga akaburirwa irengero yongeye agaragara mu ruhame[AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018
Umuhanzi nyarwanda w’umuraperi ufite amazina yiswe n’ababyeyi ya Ishimwe Emmanuel akamenyekana ku izina ry’ubuhanzi nka Red B,nyuma yo kuvugwaho kwambura Nameless Campos amafaranga ya Video angana na 250,000 akaza kuburirwa irengero yongeye agaragara mu ruhame.
Taliki 7 Ugushyingo 2017 nibwo ikinyamakuru UMURYANGO twabagejejeho inkuru ivuga ku ibura ry’umuhanzi Red B ndetse bikaba byaranavugwaga ko yabuze afitiye umwenda Nameless Campos utunganya amashusho y’indiribo w’amafaranga 250,000 kuko ngo hari amashusho y’indirimbo “I” yamukoreye maze bakumvikana amafaranga 500,000 akamuha igice.
Red B na Social Mula
Ubwo Red B twamubonaga mu ruhame nyuma y’amezi atandatu bivugwa ko ngo yaba yari yaraburiwe irengero,Umuryango.rw twamwegereye kugira ngo tumubaze aho yari yaraburiye ndetse no ku ideni byavugwaga ko afitiye Nameless Campos ,adusubiza agira ati “Eeehhh…wapi kabisa mwana njye ntabwo nari naraburiwe irengero ndetse nta nubwo nari narahunze kubera ideni nari mfitiye Namelss,ahubwo nuko byahise bihurirana na gahunda zihutirwa nari mfite muri Uganda bityo bituma ngenda igitaraganya nta numwe mbibwiye”.
Tumubajije niba amafaranga bivugwa ko yari asigayemo Nameless Campos wamukoreye Video ndetse akanayishyira hanze yarayamwishyuye,maze adusubiza muri aya magambo “Hahah…kugeza ubu Nameless Campos ntakibazo mfitanye nawe kbsa..kuko nkigera inaha icyo kibazo cy’ibanze nahereyeho nkemura..namuhaye aye kweli...gusa byarantunguye mbonye inkuru ivuga ko naburiwe irengero kandi nari nibereye I Kampala Wallah..”.
Red B na M1
Tukaba twagerageje uko tubaza Nameless Campos niba koko yarishyuwe amafaranga ye yose Red B yamusigayemo amukorera Video,maze adusubiza aseka agira ati “Hahaha..Ntukambaze ibya Red B mwana…ibaze amafaranga amaze amezi agera muri 7 yose..njye nari naranayibagiwe ntakubeshye Papa..Cyokoza aza yampaye 200,000 ubu ansigayemo 50,000 yabwiye ko azayampa nka nyuma y’amezi atatu yica n’amande..”.
Red B akunze kugaragara cyane ari kumwe n’abakinnyi ba Rayon Sports nka,USENGIMANA Faustin,MANZI Thierry nabandi.Uyu muhanzi nyarwanda w’umuraperi akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane n’urubyiruko nka Hood Yanjye,Mba nihuta yafatanyije na GISA Cyinganzo,Komerezaho yafatanyije na Social Mula ndetse na Biteye Umwete yafatanyije na ODA Paccy,zikaba zarakozwe na Producer umwe ariwe TRACKSLAYER.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *