Umuhanzi yatunguye imbaga y’abantu ubwo yahagarikaga igitaramo inshuro 2 ajya kwihagarika
Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018
Mu gitaramo cyabereye i Cardiff muri Wales kuri uyu wa Gatandatu washize Ed Sheeran yahagaritse igitaramo inshuro 2 kubera gushaka kwihagarika .
Ed Sheeran urimo gukora ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’Uburayi, ubwo yari ku rubyiniro amaze kuririmba indirimbo Galway Girl yafashe akaruhuko gato maze arihuta ajya ku musarani, agarutse ku rubyiniro aza asaba imbabazi abafana
Yagize ati “Nkora ibitaramo kuva mfite imyaka 14, ibi byari bitarambaho. None dore bimbayeho imbere y’abantu ibihumbi 60.”
Nyamara ntibyagarukiye aha ahubwo nyuma y’iminota mike, ubwo yaririmbaga indirimbo ’Photograph’ yananiwe kwihangana arayihagarika ava ku rubyiniro yiruka, asubira kwihagarika biko kongera gusa inshuro ya kabiri abafana .
Agira ati “Ndabinginze mumbabarire.”
BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mugabo mbere yo kujya ku rubyiniro yari yanyoye amazi menshi, ndetse ko yaba ariyo ntandaro yatumye ashaka kwihagarika inshuro nyinshi .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *