skol

Umuhanzi Yvery agiye kujyanwa mu nkiko aryozwa ideni ry’ibihumbi 250000frw yagurijwe [Inkuru+Video]

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Yvery arashinjwa kugurizwa ibihumbi 250000frw n’umukobwa w’inshuti ye witwa Halima gusa ngo kugera magingo aya amaso yaheze mu kirere narishyurwa aya mafaranga ngo ubu arateganya kumujyana mu nkiko kubera iri deni.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amafoto atandukanye agaragaza ikiganiro umuhanzi Yvery yagiranye n’umukobwa witwa Halima wamugirije amafaranga mu kwezi k’ Ugushyingo 2017 aho yayamuhaye mu rwego rwo kumufasha mu kibazo yari yahuye acyo gusa ngo ubu yanze kuyamuha.

Halima yagize ati“ Mu kwezi k’ Ugushyingo namugurije amafaranga yagize ikibazo ambwira ko afite igitaramo taliki ya 11 Ugushyingo 2017 , aho yambwiragako afite ikibazo ko bagiye kumufunga nanjye ndamutabara nk’umuntu warumaze kumva ikibazo cye ,gusa musezeranya ko uko azajya abona macye azajya anyishyura gusa kugera magingo aya ntaranyishyura”

Yakomeje avuga ko mu bihumbi 250000frw yamwishyuyemo ibihumbi mirongo 50 mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka gusa nkaba hari andi mafaranga nigeze kumuha arwaye gusa ayo sinayabaze kuko nabikoze nk’inshuti gusa musaba ko yazanyishyura ayo andimo .

Taliki 21 Nyakanga nibwo nongeye kumwandikira mubaza amafaranga yanjye uko bimeze ansubiza ko nakongera kumuhamagara taliki ya 24 gusa icyo gihe yatangiye kunyihakana ananyandikira ubutumwa bugufi ambwira ko nahagarika gukomeza kumuhamagara.

Mu Kiganiro n’ UMURYANGO uyu mukobwa yavuze ko nabigira ibintu birebire , azamujyana mu nkiko .
Mu kiganiro twagiranye na Yvery yavuze ko Halima arimo gushaka kumusebya kuko amafaranga 250000frw yamugurije nayo yamuhaye kandi ko amafoto agaragza ikiganiro bagiranye yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga atariwe wabikoze

Ati “ Halima ndamuzi […..] Gusa ibintu ari gukora ubu nibyo gushaka kunsebya kuko hari ibintu byinshi yashakaga kugeraho gusa akifuza ko naba umwanzi nawe [ Abajijwe niba ideni ry’ibihumbi 250000frw yarahahawe ,yabihakanye ] Nta bihumbi 250000frw yamaye kuko ibihumbi Magana abiri yangurije narayamusubije , Kuko ku ikubitiro namwishyuye ibihumbi ijana na mirongo irindwi gusa kuva icyo gihe nitwongeye kuvugana neza aho nibaza uburyo nzamwishyura ibihumbi mirongo itatu byasigaye.

Abwiwe ko uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo kumujyana mu nkiko Yvery yasubije ko yiteguye kwitaba , kandi ko nawe azamubaza uburyo yinjiye muri konte ye ya Facebook agasakaza ubutumwa bumaze iminsi bucicikana hirya no hino.

REBA HANO IKIGANIRO HAMWE NA YVERY NDETSE NA HALIMA

Ibitekerezo

  • umva mbabwire yverry ndamuzi njyewe yverry nigisambo ni umwesikoro hari umukobwa winshuti yanjye wamufashije kuririmba mu bukwe yambuye amafranga sukumusebya ntacyo mfa nawe arko nukuri kwimana yo mwijuru yaramwambuye yanze kumwishyura uwo nawe rero ntayo azabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa