skol

Umuhanzikazi Amber Lulu yatangaje impamvu akunda kwisanisha na Rihanna

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Amber Lulu yavuze impamvu imutera kwisanisha na Rihanna aruko ariwe afata nk’ikitegererezo cye muri Muzika [RoleModel we].

Umuhanzikazi Amber Lulu uri mu bakomeye mu gihugu cya Tanzania amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imyambarire idasanzwe aho bamwe mu bakurikirana bahamya ko akenshi mu myambaro akunze kugaragara yambaye ijya gusa niyo Rihanna yambara iyo mwenda irimo nko kwambara amakanzu agaragaza ibibero hanze ,amakabutura afashe ikibuno gusa nibindi .

Mu kiganiro aherutse kugirana na Capital Fm radiyo ikomeye mu gihugu cya Tanzania yahishuye ko ari umufana ukomeye wa Rihanna ndetse ko amufata nk’ikitegererezo cye mu bahanzikazi bose ku Isi .

Yagize ati “"Nkunda cyane Rihanna mwigiraho byinshi mu buzima afite Swagges,afite ijwi ryiza,mwigiraho bynshi muri make ni RoleModel wanjye"

Twakwibitsa ko Amber Lulu ari umwe mu bahanzikazi bazwiho udushya ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari umwe mu bahanzi kazi bamaze kumenyekana mu buryo bwihuse muricyo gihugu bitewe n’indirimbo ze aho magingo ya akurikirwa n’imbaga y’abantu bangana na Miliyoni irengaho imisago kuri instagram.

REBA AMWE MU MAFOTO ASHYIRA KURI KONTE YE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa