Umuhanzikazi Aretha yashyinguwe yambaye inkweto mu isanduku [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 03, Sep 2018
Umuhanzikazi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Aretha Franklin wari umaze ibyumweru bibiri yitabye Imana, yashyinguranwe inkweto n’iyi myambaro mishya bigaragara nk’aho yitabiriye ibirori.
Aretha Franklin yashizemo umwuka azize kanseri, yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018, mu irimbi rya Woodlawn riri mu Mujyi wa Dtroit , bitangazwa ko ari naho se ashyinguwe.
Aretha Franklin afatwa nk’ umwamikazi w’injyana ya Soul, yamenye ko arwaye kanseri mu 2010, ahagarika umuziki mu 2017.
Umuhango wo kumusezeraho wabereye rusengero rwa Greater Grace Temple, akaba yari yambaye imyenda y’ikirori nk’uko bigaragara mu mafoto.
Nk’uko ikinyamakuru Dailmaily kibitangaza, umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Aretha witabiriwe n’ibyamamare nka Bill Clinton, Stevie Wonder, Chaka Khan, Ariana Grande, Reverend Jesse Jackson, Smokey Robinson,…
Aretha Louise Franklin apfuye afite imyaka 76 y’amavuko.
REBA AMAFOTO:



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *