Umuhanzikazi Waje ukubutse mu gihugu cya Nigeria yageze mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction.
Aituaje Aina Vivian Ebele Iruobe uzwi nka Waje yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya saa tatu z’ijoro yakiranwa urugwiro. Waje ni umunyamuziki ukomeye, agiye guhurira mu gitaramo gikomeye cya Kigali Jazz Junction n’umunyarwanda Muyango Jean Marie waharaniye iterambere ry’umuziki gakondo agashyirwa ku gasongero k’abawukora.
Waje yavutse Taliki 01 Nzeli 1980, kuri ubu afite imyaka 38 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Akure mu ntara Ondo muri Nigeria. Umuryango we waje kwimukira mu mujyi wa Benin mu ntara ya Edo. Ni we mukobwa wenyine wavutse mu muryango akomokamo, ababyeyi be batandukanye akiri muto.
Waje afite umwana umwe witwa Emerald Iruobe. Afite alubum yise “W.A.J.E”. Ni umwanditsi w’indirimbo ukora injya nka: Pop, R&B, Hip hop Soul, soul, Blues ndetse na Rock.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction n’umunyarwanda Muyango Jean Marie waharaniye iterambere ry’umuziki gakondo giteganyijwe tariki 28 Nzeli 2018 kibere muri Kigali Serena Hotel mu mujyi wa Kigali.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *