Umuherwe Ivan Semwanga uherutse gupfa yahaga abaturage amadorali nk’ubaha ibipapuro (VIDEO)
Yanditswe: Sunday 28, May 2017
Ivan Semwanga ni umugabo wafatwaga nk’umuherwe mugihugu cya Uganda, uyu mugabo yigeze kubana na Zari ndetse bafitanye abana batatu b’ababahungu. Ivan Semwanga yabyaranye na Zari abana batatu, nyuma baza gutandukana ubu abana na Diamond nawe bafitanye abana 2
Ivan yafatwaga nk’umunyamafaranga muri Uganda kuburyo nawe atatinyaga kubyerekana muruhame, yakungaga kugaragaza amafoto n’amashusho ari mutubari yatumije inzoga zihenze arikumwe n’inkumi ubonako ari indobanure, aho yabaga yicaye hose (…)
Ivan Semwanga ni umugabo wafatwaga nk’umuherwe mugihugu cya Uganda, uyu mugabo yigeze kubana na Zari ndetse bafitanye abana batatu b’ababahungu.
Ivan Semwanga yabyaranye na Zari abana batatu, nyuma baza gutandukana ubu abana na Diamond nawe bafitanye abana 2
Ivan yafatwaga nk’umunyamafaranga muri Uganda kuburyo nawe atatinyaga kubyerekana muruhame, yakungaga kugaragaza amafoto n’amashusho ari mutubari yatumije inzoga zihenze arikumwe n’inkumi ubonako ari indobanure, aho yabaga yicaye hose yakundaga kuba afite imbere ye imishandiko y’inoti z’amadorari kuburyo atatinyaga no kuba yayanyanyagiza mubantu barikumwe mu kirori.
Ivan Semwanga inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuwa kane taliki 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro biri mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’epfo, biravugwako yazize indwara y’umutima aho yari amaze iminsi igera kuri 13 ari muri koma arwajwe n’uwahoze ari umugore we Zarinah Hassan kuri ubu usigaye ari umugore wa Diamond Platnumz wo muri Tanzania.
Reba hasi maze urebe uburyo Ivan ahereza abantu amafranga
Uyu mugabo nubwo yari umunyamafaranga agenda ayanyanyagiza mutubari n’ahandi hantu agaragara nk’uwishimisha yerekana ubukire bwe muri rubanda uretse ibi abamuzi bavuga ko yagiraga n’umutima w’impuwe aho yakundaga gufasha abababaye akabahereza imishandiko y’amafaranga nabo bakajya kurwana n’ubuzima.
Biranavugwako amafranga Zari atunze kugeza uyu munsi ayakomora kuri Ivan Ssemwanga ndetse ubutunzi yamuhaye akaba aribwo yanashyiriye Diamond nawe akaba afatwa n’umuhanzi utunze agatubutse muri Tanzania
Reba hasi naze urebe Amashusho yanyuma Ivan yifashe ari mu kabari mbere y’uko apfa
Ivan Semwanga yari afite itsinda ry’abasore ayoboye ryiyitaga “Rich Gang”
Ibitekerezo
Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.
ZARI NIMWIZA PEEE KUBA AMUHEREKEJE KUGEZA KUMUNOTA WA NYUMA NABWO NUBUTWARI