Umuherwe Ivan Ssemwanga bamushyinguranye amafaranga mu gihe Zari we amarira yari yamurenze(AMAFOTO)
Yanditswe: Wednesday 31, May 2017
Ivan Ssemwanga umugabo wari umuherwe mu gihugu cya Uganda, yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Gicurasi 2017 mu gace avukamo ahitwa Kayunga muri Uganda.icyatangaje abantu ni imva y’uyu mugabo bashyizemo akayabo k’amafranga y’amashiringi nk’ikimenyetso cy’uko apfuye yari umuherwe. <img29011|center> Ivan Ssemwanga yashyinguwe mu mva isutsemo amafranga
Uyu muhango wari witabiriye n’abahoze ari inshuti za Ivan harimo itsinda ry’abanyamafranga ryamuhoraga hafi yise”Rich Gang”, (…)
Ivan Ssemwanga umugabo wari umuherwe mu gihugu cya Uganda, yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Gicurasi 2017 mu gace avukamo ahitwa Kayunga muri Uganda.icyatangaje abantu ni imva y’uyu mugabo bashyizemo akayabo k’amafranga y’amashiringi nk’ikimenyetso cy’uko apfuye yari umuherwe.
<img29011|center>
Ivan Ssemwanga yashyinguwe mu mva isutsemo amafranga
Uyu muhango wari witabiriye n’abahoze ari inshuti za Ivan harimo itsinda ry’abanyamafranga ryamuhoraga hafi yise”Rich Gang”, abo mu muryango wa Ivan, abamuzi nk’umuherwe , ibyamamare bitandukanye, aba bose bari baje gusezera bwanyuma uyu mugabo.
<img29017|center>
Zari yari aherekejwe n’abasore bibigango bari bamuherekeje
Zarinah Hassan wahoze ari umugore wa Ivan, banabyaranye abana batatu b’abahungu nawe yari ahari arikumwe n’aba babyaranye, uyu mugore kwihangana byari byamunaniye kuburyo yasukaga amarira burikanya.
<img29013|center>
Zari kuri ubu asigaye ari umugore w’umuhanzi Diamond wo mugihugu cya Tanzania muri uyu muhango yari acungiwe umutekano cyane kugirango hatagira umuhungabanya. Zari yafashe ijambo ashima uburyo yabanye na Ivan Ssemwanga nubwo bari baratandukanye.
<img29012|center>
Zari hamwe n’abana batatu yabyaranye na Ivan Ssemwanga amarira yari yabarenze
Mu magambo ye Zari , yavuze ko adashaka ubukire akuye mu mitungo ya Ivan. avuga ko itegeko ariryo rifite ukuri.
<img29014|center>
Ati “ Maama yambyaye adafite ubushobozi buhagije. Yarandeze ndakura nanjye ndabyara. Si mfite ikibazo cyo kuba narera ababa bahungu. Nzabarera kandi bazabaho neza”.
<img29015|center>
Nyuma y’ayo magambo yakoze ku mitima y’abari aho, byaje gutuma Mukuru wa Ivan afata ijambo asaba Zari imbabazi z’ibyavuzwe kuko mbere byari byagiye bivugwako Zari yaba afite aho ahuriye n’urupfu rw’uyu wahoze ari umugabo we ndetse n’umuryango wo kwa Ivan, Se umubyara hari amakuru yari yakwirakwiye mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu bavugako Se wa Ivan atemera abana Zari yabyaranye na Ivan agasabako kugirango bagire icyo babona ku mitungo ya nyakwigendera ari uko babanza bakabapima DNA.
<img29016|center>
Ivan Ssemwanga w’imyaka 40 y’amavuko yaguye muri Afurika y’epfo igihugu yakoreragamo ibikorwa by’ubucuruzi, yapfuye taliki 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro biri mu mujyi wa Pretoria aho yari amaze iminsi igera kuri 13 ari muri koma bivugwako yazize indwara y’umutima
<img29018|center>
Ibitekerezo
R.I.P Ivan Imana iguh iruhuk ridashir;(:*
Rip Ivan naho umuryango nukomeze kwihangana kandi bashyire hamwe batazabera urugero Rubi Abana ba Ivan. Naho gupfa ibyisi byo nuguta igihe cyanyu kuko nuwari nyirabyo yabisize. So mwihangane mwese kandi murere abana neza
BELIEVE THAT ONE DAY WE WILL WIN THE DEATH!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ALL OF US:WE BORN WITH NOTHING BY THE GRACE OF GOD AND WE SUFFER FOR GETTING WEALTH HERE ON EARTH AS MEANS OF LIVING.SO ZARI KEEP YOUR CHILDREN IN YOUR OWN PREROGATIVES AND KEEP THE HONOR OF YOUR EX-FRIEND IVAN TO COMPLETE MOTHER’S MISSION INTO THE FAMILY BOTH YOUR AND DECUS.
BELIEVE THAT ONE DAY WE WILL WIN THE DEATH!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ALL OF US:WE BORN WITH NOTHING BY THE GRACE OF GOD AND WE SUFFER FOR GETTING WEALTH HERE ON EARTH AS MEANS OF LIVING.SO ZARI KEEP YOUR CHILDREN IN YOUR OWN PREROGATIVES AND KEEP THE HONOR OF YOUR EX-FRIEND IVAN TO COMPLETE MOTHER’S MISSION INTO THE FAMILY BOTH YOUR AND DECUS.
Yeah Yeah Yeah, ubwo koko habuze umugiraneza ufata ayo mafaranga yose basutse mu mva ngo ayabare narangiza amusinyire check azajye kwibikuriza mur Bank??!?!?!
Mbega ubuhoni bw’abaganda,nkayo mahera arazira iki!abantu bagiye kwicwa n’imibabaro y’ubukene bo bakapoteza cash nkizo! RIP Ivan