Umukobwa ufite ijambo ry’Imana nubwo yaba areba imirari anatambitse ibirenge azarongorwa abeza bakanuye –Pasiteri Shema
Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018
Pasiteri Shema Christian wo mu itorero rya Redeemed Gospel Church yatangaje ko mu gihe umuntu afite ijambo Imana yamubwiye adakwiye guhangayikishwa n’ubuzima bw’ahazaza kuko icyo Imana yavuze uko byagenda kose kigomba gusohora kandi ko niyo yaba areba imirari cyangwa anatambitse ibirenge azarongorwa abeza bagihari .
Ibi Pasiteri Shema yabitangaje kuri uyu wa 19 Kanama 2018 mu materaniro asanzwe aba ku Cyumweru mu itorero rya Redeemed Gospel Church.
Yavuze ko umuntu ubwe ari we ugomba kwiyumvamo ibintu rukana akanabyibonaho mbere y’uko abandi babimubonaho. Ngo no mu gihe abantu bagutuka bakwita icyo utari cyo, ugomba kubareka kuko wowe uba wiyizi.
Ati: “Ntabwo uri icyo abantu bakwita cyo, uri icyo wiyita cyo! Ntabwo tuzabuza abantu kudutuka ariko twebwe tuzi abo turi bo! Bibiriya iravuga ngo turi ishyanga ryera,…nutibonamo imbaraga ntuzategereze ko ari njye uzazikubonamo kuko njye nzakubonamo intege nke. Nutibona ko uri mwiza ntabwo abantu bazabikubonaho, oya! oya! Oya! Icyo wiyita cyo ni cyo uzaba cyo.”
Pasiteri Shema yagaragaje agaciro k’ijambo umuntu aba yarabwiwe n’Imana ahamya ko iryo jambo ari ryo rifite agaciro kurusha ibyo umuntu atunze byose.
Ati: “Agaciro k’umuntu ntabwo kari mu byo atunze, kari mu ijambo yamize! Umuntu nubwo yazunguza urufunguzo rw’indege, wowe ukazunguza icyo Imana yakubwiye, urakomeye!”
Yagarutse ku ngingo ijyanye no gushaka abagabo, avuga ko umukobwa ufite ijambo ry’Imana muri we adashobora kubura umugabo bona nubwo abantu baba bavuga ko ari mubi.
Ati: “Upfa kuba uzi ijambo rivuga ngo ‘Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena’ nushaka ube ureba imirari, upfa kuba ufite ijambo, uzarongorwa abareba neza bahari, nushaka ube utambitse ibirenge, icyo si cyo kibazo! arahirwa umuntu wumva icyo Imana yavuganye na we.”
Uyu mushumba yahamije ko ijambo ry’Imana ririmo byose umuntu akeneye kandi ribasha guhindura byose.
Ati: “Ijambo ry’Imana rishobora guhindura ibintu, ririmo byose, ririmo uburinzi, ririmo ahazaza, ijambo ririmo umubare w’ibanga, ..ijambo ni yo Mana kuko iyo ugendana ijambo ry’Imana uba ugendana Imana.”
Pasiteri Shema yavuze ko umuntu adakwiye kwishingikiriza ku bantu bakomeye yibwira ko bazakemura ikibazo cye kuko abantu barahinduka.
Yatanze urugero ko umwana ashobora gupfusha ababyeyi, umwe mu bo mu muryango we bakomeye akavugira mu kiriyo ko azarera abana basigaye nyamara ikiriyo cyarangira bikaba birangiriye aho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *