Umukobwa w’ikizungerezi urangije Kaminuza ari kwifuza umukunzi uhaza amarangamutima ye maze nawe akamufasha mu buryo bw’amafaranga
Yanditswe: Sunday 28, Mar 2021
Iyi nkumi y’ikizungerezi ifite imyaka 32 yatunguye abantu benshi nyuma yo gushyira hanze itangazo rivuga ko yifuza umugabo gusa ibyo yasabye ni uko uwo mugabo yahaza ibyifuzo byayo na yo ikamuha agatubutse.
Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga inifashishwa n’ibinyamakuru byinshi byagarutse kuri iyi nkuru birimo n’ikitwa Legitpost
Uyu mukobwa w’ikizungerezi ufite imiterere idasazwe yitwa Charice Pieterson. Umwirondoro we kuri konte ye ya Facebook ugaragaza ko yavukiye Cape Town akaba yarize muri kaminuza yitwa University of Western Cape yo muri Africa y’Epfo.
Uyu mukobwa akeneye umugabo ushobora guhaza amarangamutima ye, yavuze ko namubona nawe azamufasha mu buryo bw’amafaranga
Yafashe ifoto igaragaza imiterere ye n’ikimero bidasanzwe ayishyira kuri Facebook maze ayiherekeza ubutumwa avuga ko ashaka umugabo umwitaho washobora guhaza amarangamutima ye nawe akamuha amafaranga.
Yanditse agira ati ”Ndi njyenyine, nkeneye umugabo washobora kunyitaho agahaza amarangamutima yanjye nanjye nzamwitaho mu buryo bw’amafaranga”.
Afurika y’Epfo ni igihugu kiza mu bihugu bya mbere bikize cyane muri Afurika,ariko nanone ni nacyo gihugu usanga gifite abakobwa bafite imiterere y’umubiri idasanzwe ndetse bamwe bakanayigira intwaro yo gukurura igitsina gabo mu rwego rwo kubica mu mutwe kugira ngo babashoreho imitungo yabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *