skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko ukiri isugi akomeje gutera abantu benshi urujijo nyuma yo gutangaza ko inda atwite ari iya Yesu Kristo

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’umwangavu w’imyaka 15 ukomoka mu mugi wa Cincinatti muri Ohio, aratangaza ko yagenderewe muri 2015 na “Marayika w’Imana”, akamumenyesha ko yatoranyirijwe kuzatwita umwana wa Kristo.
Uyu mukobwa agira ati:”Marayika w’Imana yambwiye ko ndi umunefilim nka ba bandi bo muri Bibiliya” uwo ni uwo mukobwa ubitangaza akomeza avuga ati “ Yambwiye ko Yesu amfitiye ubutumwa bw’uko nzatwita nkabyara umuhungu akaba umuhungu we (Yesu).”
Aba ni abavugwa muri Bibiliya mw’Itangiriro 6 :4, hagira hati : (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’umwangavu w’imyaka 15 ukomoka mu mugi wa Cincinatti muri Ohio, aratangaza ko yagenderewe muri 2015 na “Marayika w’Imana”, akamumenyesha ko yatoranyirijwe kuzatwita umwana wa Kristo.

Uyu mukobwa agira ati:”Marayika w’Imana yambwiye ko ndi umunefilim nka ba bandi bo muri Bibiliya” uwo ni uwo mukobwa ubitangaza akomeza avuga ati “ Yambwiye ko Yesu amfitiye ubutumwa bw’uko nzatwita nkabyara umuhungu akaba umuhungu we (Yesu).”

Aba ni abavugwa muri Bibiliya mw’Itangiriro 6 :4, hagira hati : “Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi. no mu gihe cyo hanyuma abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, aribo za ntwari za kera zari ibirangirire Bene ibyo biremwa ntahandi byigeze byongera kuvugwa mu mateka , muri Bibiliya, iki akaba aricyo cyatangaje ababyeyi b’uyu mukobwa, nabo b’abakristo cyane, ubu bemeye ibyo uyu mukobwa avuga bakaba bamushyigikiye bidasubirwaho”.

Dogiteri William Franklin Murphy, ukurikirana itwita ry’uyu mukobwa, avuga ko azi inkuru uyu mukobwa atangaza, ariko kubwe akavuga ko ibyo atabyemeza cyangwa ngo abihakane. » Kugeza ubu itwita rye riragenda neze nk’irindi risanzwe » akomeza ati » Ibyo uyu mukobwa avuga ko yasamye ari isugi, ni ukuri mu buryo bwa tekinike, ariko ibyo ntibisobanuye ko byaturutse ku Mana.

Icyo nahamya nuko umwana atwite ari umuhungu, ariko ibyo kuba navuga ko uyu mwana ari uwa Yesu, byo sinabitinyuka mu gihe ataravuka. Mu gihe gusa umwana azaba yavutse nyina agakoresha igenzura rya DNA, icyo gihe tuzamenya se w’umwana. Aha umuntu yakwibaza ahobazakura DNA ya Yesu !.

Uyu muganga Dr Murphy, yanze gutangaza byinshi ku byerekeye itwita ry’uyu mukobwa, bitewe « n’Ibanga ry’abaganga », atangaza ariko ko yabonye ibintu bidasanzwe, kandi ko koko umukobwa agaragaza ubusugi.

Abantu benshi rero bemeye ibyo uyu mukobwa atangaza baranamushyigikira ariko hari n’abandi benshi bamwamagana bavuga ko ari ibyo yahimbye, ko hari uwo bagiranye imibonano mpuzabitsina, ndetse abandi bavuga ko yagiranye iyo mibonano n’idayimoni yitwa « Incubus ». Uyu mukobwa rero , Latifah Smith Nabengana, we atangaza ko umwana navuka azakoresha igenzura rya DNA.akagaragaza ukuri kw’ibyo avuga.

Ibitekerezo

  • Jyewe ntabwo nemeye ibyo uwo mukobwa, dayimo zigira maraliyika zikaza zigasambanya abantu, muri bibiliya birimo. Muzakomeze mudukurikiranire amaherezo he. Murakoze

    Iriya ni imitwe.Ahanyura amaraso igihe ari mu mihango, intang ngabo nazo zahanyura agasama.AreeeeeeeeeeeeeWeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!

    Uyumukobwa ni umutekamutwe Sana arashaka Kuba umustar akamenyekana

    mbega isi aho igeze cyakoze uwo mukobwa Imana imubabarire kuko ikintu avuze ninko gutuka uwera muziranenge wayo Christu gusa ntibyantangaza kuko nibyo bihe isi igezemo

    Imana idutabare Isi igezahurujijo gusa.ibyayo ntibigisobanuka peee.Nn c ikibazo ngize niki DNA ya Yesu izavahe?? Cyakora birarenze ibi byo!!

    uwo mukobwa wasanga yjrasambanye nijyini rikamubeshyako arimarayk nawe akabyemera

    BIRASHOKA KO WABONANA NUMUGABO HYMEN NTIVEHO RERO NIBA YAGUSOHOREYEMO INTANGA SANYURA MU KENGE GATO CACAMO IMIHANGO.UWO RERO MUMWITONDERE ATABABESHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa