skol

Umukobwa w’imyaka 23 yajyanywe mubitaro arembye cyane nyuma yo kumvako umusore wamwambitse impeta yambitse undi mukobwa impeta nyuma y’ibyumweru 2

Yanditswe: Thursday 25, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wo mugihugu cya Tanzania, amaze iminsi arembeye mubitaro biri mu mujyi wa Dar Salaam, nyuma yuko amenye amakuru yuko umusore wamwambitse impeta yambitse imbeta undi mukobwa.

Dianna hari hashize ibyumweru bibiri yambitswe impeta ya fiyansaye n’umusore bari bamaranye imyaka 2 bari mu munyenga w’urukundo ndetse ngo biteguraga no kubana.

Nyuma yuko uyu mukobwa bamwambitse impeta ngo yaje kumenya ko hari undi mukobwa uyu musore bakundana yambitse impeta wari uturutse i Burayi.

Uyu mukobwa akimenya aya makuru ngo yahise afatwa n’uburwayi ahita ajyanwa igitaganya mu bitaro biri mu mujyi wa Dar Salaam.

Amakuru , dukesha Bongo News, bavuzeko uyu musore yambitse impeta umukobwa waturutse Belgique waje ashaka ko basezerana agashakira ibyangombwa uyu muhungu.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyagerageje kuvugana n’uyu mukobwa ariko ntibyabakundira kuko abamurwaje bavuzeko ataratora agatege.

Dianna ni umwe mubakobwa bazwi cyane muri Tanzania, akunze kugaragara arikumwe n’abahanzi b’ibyamamare muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa