Umukobwa wavuzweho gukundana na Diamond yagizwe umuyobozi ukomeye mu ntara[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 30, Jul 2018
Jokate Mwegelo wari umaze igihe yeretswe umuryango uva mu ishyaka riri kubutegetsi muri Tanzania Chama cha Mapinduzi, yahawe akazi gakomeye na Perezida w’iki Gihugu John Pombe Magufuli nyuma y’uko hari bamwe mu bayobozi banyujijwemo umweyo.
Jokate yagize amahirwe yo kwegukana aka kazi ko kuba Komiseri mushya w’intara ya Kisawe nyuma y’uko Guvernoma ya Perezida Magufuli ifashe umwanzuro wo guhambiriza bamwe mu bayobozi b’uturere nazimwe mu Ntara zigize Tanzania.
Uretse kuba Jokate Mwegelo yahawe akazi na Perezida, hari n’abandi bagenzi be bahise bagira amahirwe yo kubona imirimo bikomotse ko bagomba gusimbura imyanya y’abayobozi bamwe na bamwe bamaze kwirukanwa.
Bamwe mu bandi babyungukiyemo Ali Hapi wahoze ari komiseri wa district ya Kinondoni wagizwe umuyobozi wa Iringa cyo kimwe na David Kafulia wagizwe umukuru w’intara ya Sogwe.
Urubyiruko rwo muri Tanzania rwagaragaje ko Perezida w’ Igihugu John Pombe Magufuli yakoze ikintu cyiza nyuma yo guha Jokate aka kazi, kuko byabagaragarije icyizere cy’uko nabo nk’urubyiruko bashobora kuzajya babona amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo muri gahunda za Leta bihabanye n’uko mbere rwari rusanzwe rwinubira ko rudahabwamo umwanya.
Jokate Mwegelo yirukanwe mu ishaka rya Chama chaMapinduzi, nyuma yo gusanga atubahiriza inshingano ze neza uko bikwiye. Mu bashyize ibi ku karubanda, harimo umunyamabanga wa UVCCM Hamdu Shaka wavuze ko uyu mugore yeretswe umuryango nyuma yo kutitwara neza.
Jokate Mwegelo wahawe inshingano zo kuba Komiseri mushya w’Intara ya Kisawe yigeze kuba umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubaka izina rikomeye muri muzika ny’Afurika Cyane cyane mu Karere k’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *