skol

Umukobwa wishyizeho tatuwaje ya Davido hagati y’amabere yarabuze

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

skol

Natacha wishyizeho tattoo ya Davido amaze igihe kingana n’iminsi 3 yaraburiwe irengero .

Umukobwa witwa Natacha umaze iminsi agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Nigeria nyuma yo kwishushanya hagati y’amabere ye tatuwaji y’umuhanzi Davido ,kuri ubu nuko yaburiwe irengero mu buryo bwatunguye benshi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cya mycelebrity&I cyo muri Nigeria ngo umukobwa uvindimwe na Natacha niwe watanze amakuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko umuvandimwe we yaburiwe irengero kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize kandi kugeza n’uyu munsi ngo nta makuru ye baramenya aho polisi igikomeje iperereza aho uyu mukobwa yaba aherereye.

Ubusanzwe Natacha yamamaye ubwo yishushanyagaho tattoo ya Davido hagati y’amabere ye,ibintu byatumye benshi bemeza ko akunda cyane uriya muhanzi gusa haracyibazwa icyaba kihishe inyuma y’ibura ry’uwo mukobwa dore ko Davido aherutse kwerekana ko umukobwa wamutwaye umutima yitwa Chioma aho yanamuhaye impano y’imodoka ta Ranger Rover Sport imwe mu imodoka zihenze ku isi.

Ibitekerezo

  • birakaze wabona DAvido yamwibikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa