skol

Umukobwa yabwiye umusore bakundana ko amuca inyuma ahita amutera icyuma

Yanditswe: Tuesday 22, May 2018

Sponsored Ad

skol

.Gucibwa inyuma n’ umukunzi we byatumye amutera icyuma aramwica

.Umukobwa yashinje umuhungu bakundana ko amuca inyuma ahita amutera icyuma arapfa

Salu Ladayo, umusore w’inmyaka 24 y’amavuko yatunguye imbaga y’abantu batagira ingano, ubwo yasobanuriraga inzego za polisi zamutaye muri yombi, impamvu yamuteye kwica umukobwa bakundanaga.

Mu gace ka Oshinle ko muri Akure mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru ibabaje aho umusore witwa Salu Ladayo, yateye icyuma umukunzi we witwa Confidence Nwama, ufite imyaka 19 y’amavuko bakundanaga, yisobanura avugako byose yabitewe na Sekibi wamwinjiyemo akamushuka.

Atanga ibisobanuro nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi yo muri Oshinle, yavuzeko icyamuteye kwica inshuti ye aruko yashutswe na amadayimoni Yavuzeko bari bamaze iminsi itari mike uyu mukobwa amuhoza ku nkeke amubwira amuca inyuma , maze bibaye ubugira kabiri, ngo ntiyamenye uko yamuteye icyuma ahita apfa.

Uyu wavuze ko ibyo yakoze byose yabitewe na sekibi wamushutse kwica inshuti ye acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Oshinle, aho agiye gushyikirizwa inkiko ngo akanirwe urumukwiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa