Umukobwa yasutsweho amazi mu muhanda rwagati ku isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018
Ku mbuga nkoranyambuga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umukobwa arimo gusukwaho amazi n’inshuti ze zamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko ,umuhango wabereye mu muhanda rwagati.
Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 27 Nyakanga 2018 , Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho agaragaza umukobwa arimo gusukwaho amazi na zimwe mu nshuti ze zamwifurizaga gukura akajya juru .
Bamwe mu babonye aya mafoto bavuze ko uyu mukobwa bamusebeje ndetse ko bari bakwiye kumujyana ahantu hiherereye kubera ko , bashobora kuba baramumenneyeho amazi badafite imyambaro myiza yo kumuha ngo yambare .
Umuco wo gutungurana hagati y’inshuti watangiriye mu bihugu byo hanze gusa uyu muco umaze kwamamara no muri Afurika gusa ho bawukora mu buryo butandukanye aho bamwe bibaviramo kujyanwa kwa muganga bitewe n’uburyo baba babipanze cyangwa ugasanga bangije ibintu kuko bamwe babirwaniramo kubera ko aba adasanzwe abikorerwa.
REBA AMAFOTO:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *