skol
fortebet

Umunyabugeni akomeje gutangaza imbaga y’abantu nyuma yo kubona ibyo yakoreye umukobwa yambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- ayohrkarz, akomeje gutuma abantu bavuga byinshi bitandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga
- Umunyabugeni akomeje gutangaza imbaga y’abantu nyuma yo kubona ibyo yakoreye umukobwa yambaye ubusa

Sponsored Ad

Ayomide Kasali, umunyabugeni mu gihugu cya Nigeria wamenyekanye ku izina ry’agatazirano rya ayohrkarz, akomeje gutuma abantu bavuga byinshi bitandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragaza umukobwa yasize irangi yimereye uko yavutse.

Uyu musore usanzwe azwiho gushushanya cyane no gusiga amarangi akora imitako, yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga aya mafoto y’umukobwa yari amaze gusiga irangi.

Gusa bisaba gushishoza kuko iyo urebye ugirango uyu mukobwa yambaye utwenda tumwegereye cyane kandi duforumye nk’uko ateye, kuko amabere ari hanze gusa ni uko asize irangi, kandi no hasi nta kenda na busa usibye irangi uyu musore yamusize ku buryo wagirango yambaye ikariso.

Ubwo abantu babonaga ibi bintu uyu musore amaze gusakaza aya mafoto ku rukuta rwe rwa Instagram, byabateye kumuvugaho byinshi bitandukanye ari nako barushaho kugenda bamunenga kubw’ibyo bikorwa bitaga urukozasoni.

Ibi bibaye mu gihe bimwe mu bihugu byo muri Afurika (y’iburasirazuba), nka Tanzania n’u Rwanda rurimo, hakomeje gufata ingamba ku bantu bakwirakwiza amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa