skol

Umunyamakuru Vincent Niyibizi yashyize ahagaragara inzira ingoranye yanyuzemo (AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 08, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umunyamakuru Vincent Niyibizi umenyerewe mu makuru ya Royal Tv yasangije abamukurikiranira hafi ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ibyakemutse kubera we n’inzira yagiye anyuramo zose mu itangazamakuru kugira ngo abe ari uwo ariwe ubu ndetse ashimira n’abantu bose bagiye bamuhwitura. Ni kuri uyu wa Kabili taliki 6 zuku kwezi turimo nibwo umunyamakuru umaze kubaka izina mu ruhando rw’itangazamakuru rya hano mu Rwanda Vincent Niyibizi yasangije inshuti ze zimukurikiranira ku rubuga (…)

Umunyamakuru Vincent Niyibizi umenyerewe mu makuru ya Royal Tv yasangije abamukurikiranira hafi ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ibyakemutse kubera we n’inzira yagiye anyuramo zose mu itangazamakuru kugira ngo abe ari uwo ariwe ubu ndetse ashimira n’abantu bose bagiye bamuhwitura.

Ni kuri uyu wa Kabili taliki 6 zuku kwezi turimo nibwo umunyamakuru umaze kubaka izina mu ruhando rw’itangazamakuru rya hano mu Rwanda Vincent Niyibizi yasangije inshuti ze zimukurikiranira ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook inzira zose yanyuzemo guhera atangira umwuga w’itangazamakuru ndetse abasangia namwe mu mafoto ya kera agitangira uyu mwuga aho yanashimiye bamwe mu bantu bagiye bamuhwitura ari nabyo byamwongereraga imbaraga zi gukora kurushaho.

Mu Nyadiko itari ngufi Vincent Niyibizi yagiie ati "Tariki 6.6.2011..nibwo ninjiye mu mwuga (Itangazamakuru) kuri radio y’abaturage Ishingiro zari inzozi ntiyumvishaga uko bizamera niziba impamo kuko cyari icyifuzo kuva nkiri muto.

Vincent Niyibizi ibumoso kera agikora kuri Radio Ishingiro

Amata yabyaye amavuta nyuma gato yo gutangira kuri Radio nahise ngira amahirwe yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda nubundi mu itangazamakuru. Ninjiye nkunda imyidagaduro n’imikino ari nabyo nakoze umwaka wa mbere gusa nkigera muri kaminuza naje guhindura mpitamo gutara no gutangaza amakuru kugira ngo mvuganire birushijeho abadafite kivugira.

Nahuye n’imvune nke nkurikije uko nahiriwe muri uyu mwuga ndabishimira Imana n’abambaye hafi nubu bakindi inyuma.Ndashima bikomeye Radio Ishingiro ,Voice Of Africa,TV1 na Royal Tv mbarizwamo ubu kuko bangize uwo ndiwe ubu.

Bimwe mubyo ntakwibagirwa...

*2014 i Kirehe nahasanze umwana wogera mu rujyo ,naganiriye na se ambwira ko ntabundi buryo umuryango wari ufite ,..nyuma ubuyobozi bwemeye kubafasha.

*Kanyinya nasanze umugore bamusenyeraho inzu bamuhambiriye kuko yashakaga kwiyahuramo...

Vincent Niyibizi mu ishami ry’amakuru kuri Royal Tv

Hari n’ibyiza ariko...

*Ku irebero abaturage bari bamaze imyaka 5 barambuwe milliard isaga y’amanyarwanda inkuru nakoze ituma bishyurwa barishima nanjye biba uko...

*Mbonigaba umwana wahoze ari (mayibobo) azikugendera kuri skates yankozeho kubera inkuru kandi ubu ageze kure.

Vincent Niyibizi agikora kuri TV ONE

Urugendo ni rurerure kandi rusaba ubufatanye Imana ikabiha umugisha ndabashimira mwese ibitekerezo ,inyunganizi no kudukebura byose bigambiriye kubaka bitugeraho.Imana ibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa