Umunyamerika w’umugabo wari waranakoze ubukwe n’umusore w’umunyarwanda babana nk’umugore n’umugabo yapfuye(AMAFOTO)
Yanditswe: Monday 05, Jun 2017
Umusore w’umunyarwanda uherutse gukora ubukwe n’umuzungu w’umunyamerika babanaga byeruye nk’umugabo n’umugore, ari mu gahinda nyuma y’uko uwo musaza wari nk’umugabo we n’ubwo bombi ari ab’igitsina gabo, apfuye afite imyaka 61 y’amavuko. Urupfu rw’uyu musaza ukomoka muri Amerika, rwongeye guteza impaka n’impagarara. Semuhungu Eric, ubusanzwe ni umusore ariko akaba yari yarashatse umugabo w’umunyamerika, bisa n’aho yari umugore w’uwo muzungu n’ubwo bombi ari igitsina gabo, ndetse bari bamaze (…)
Umusore w’umunyarwanda uherutse gukora ubukwe n’umuzungu w’umunyamerika babanaga byeruye nk’umugabo n’umugore, ari mu gahinda nyuma y’uko uwo musaza wari nk’umugabo we n’ubwo bombi ari ab’igitsina gabo, apfuye afite imyaka 61 y’amavuko. Urupfu rw’uyu musaza ukomoka muri Amerika, rwongeye guteza impaka n’impagarara.
Semuhungu Eric, ubusanzwe ni umusore ariko akaba yari yarashatse umugabo w’umunyamerika, bisa n’aho yari umugore w’uwo muzungu n’ubwo bombi ari igitsina gabo, ndetse bari bamaze imyaka micye bakoze ubukwe. Uyu munyamerika wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave akaba yarapfuye tariki 2 z’uku kwezi kwa Kamena 2017, ariko Semuhungu yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yakoresheje amagambo agaragaza ko yari umugabo we yakundaga cyane.
Yagize ati: "Sinabasha kwiyumvisha uburyo wagiye ukansiba burundu. Kubera iki Mana? Ni gute ngiye kubaho ntagufite, ndacyafite kwiheba kwinshi. Wari byose kuri njye, rukundo rwanjye kandi nkoramutima yanjye, ndagukumbuye kandi sindabasha kwiyumvisha ko wagiye, buri gihe uko ndyame mu buriri bwacu mbona isura yawe. Ruhukira mu mahoro mukundwa, ndabizi ubu urimo kundeba aho uri mu ijuru, uzahora uri mu mutima wanjye. Wanyeretse uburyo wankundaga kuva twahura bwa mbere, urwo rukundo nzarugumana. Mbikuye ku mutima, ndagushimira ibyo wankoreye byose n’ibyo twasangiye, rwari urugendo rw’agahebuzo rwuzuye umunezero. Wankoreye byinshi, warandwaniriye, waramfashije muri buri ntambwe y’urugendo... Ruhukira mu mahoro Ryan Hargrave ndagukunda cyane."
Uyu musore yakuriye mu Rwanda, aza kujya muri Amerika nyuma yo gushaka umugabo nawe ari undi, ariko yabikoze ari n’uburyo bwo kujya kwibera mu gihugu giha ubwisanzure abaryamana bahuje igitsina.
Semuhungu asanzwe yerekana ko aterwa ishema no kuba ari umugore w’umugabo mugenzi we
Mu mwaka wa 2015, nibwo Semuhungu Eric wakuriye mu mujyi wa Kigali, yagiye muri Afrika y’Epfo maze aza kuhamenyanira n’umuzungu ubusanzwe ukomoka muri Amerika, maze barakundana kugeza bemeranyijwe kubana uyu Semuhungu akaba umugore hanyuma uwo muzungu akaba umugabo. Mu bukwe bwabo, Semuhungu yari yambaye yakenyeye imishanana, imyenda ubusanzwe mu Rwanda yambarwa n’abagore n’abakobwa.




Ibitekerezo
Kibaye Nawe wapfaga nabandi bameze nkamwe mwese mugashira
Eric waratubabaje cyane mwana twareranywe!!! ugarukire IMANA uve muribyo bizira dore shitani umurimbuzi yarakuyobeje.umukozi we rero yapfuye uwo wagushutse ugata umuco nubumuntu.Imana igutabare
BAVANDI! HARI UTABONA KO TURI MU BIHE BYA NYUMA? DUSENGE UBUDAHWEMA KANDI IMITIMA YACU IJYE IHORA KURI YESU GUSA. RWOSE BURI WESE ASENGERE UBUGINGO BWE.
iyo mwese mupfana kuko nawe wapfuye uhagaze
IBYO BIRABABAJE NUKUMWIHANGANISHA ARK KANDI BITEYE NUBWOBA KBS YEWE SINUMVA UKUNTU UMUNTU ARONGORWA NU MUGABO KD NAWE ARUNDI BITEY’UBWOBA MBESE HABUZE IKI KOKO KUKI ABANTU BOMURIYIMINSI BAPINGA IMANA KOKO YEWE AHA UWITEKA NADUTABARE NUKURI BITEYISONI
uwo muzungu yazize innyo ya eric too
Ihangane mwana wamama abakwifuriza gupfa ntubiteho kuko waremwe nimana nabo niyo yabaremye murabeshyera ubusa murimwese ntawutegeka ukwimana irema ikindi ivyumuntu azabacyo cg icyaricyo ubu ntikigenwa nikiremwa muntu nimaba ibigena ntacyo muzakora ngomuhagarike ikimana yagize ukwishaka ntitwanze kuba nkamwe kandi namwe ntimwa kubaho nkatwe ahubwo nulo tudakunda cg ngotunyurwe kimwe amahitamo yabandi nadahiza nayacu ntitukumvekovhatigikuba fyacitse nuko ubwicanyi bwaje murwanda bamwe bita abandi inyenzi kandivtwese turibamwe muzirikane icyo bapfaga nukudahuza bitewe nirari ryumubiri mutuze duturane kuko ntawe uzabuza imizi yigiti gushorera aho gishaka
Ihangane mwana wamama abakwifuriza gupfa ntubiteho kuko waremwe nimana nabo niyo yabaremye murabeshyera ubusa murimwese ntawutegeka ukwimana irema ikindi ivyumuntu azabacyo cg icyaricyo ubu ntikigenwa nikiremwa muntu nimaba ibigena ntacyo muzakora ngomuhagarike ikimana yagize ukwishaka ntitwanze kuba nkamwe kandi namwe ntimwa kubaho nkatwe ahubwo nulo tudakunda cg ngotunyurwe kimwe amahitamo yabandi nadahiza nayacu ntitukumvekovhatigikuba fyacitse nuko ubwicanyi bwaje murwanda bamwe bita abandi inyenzi kandivtwese turibamwe muzirikane icyo bapfaga nukudahuza bitewe nirari ryumubiri mutuze duturane kuko ntawe uzabuza imizi yigiti gushorera aho gishaka
Nawe uzamusange sha kuko wamaze gupfa cyera.Hagowe abo Ibizira byanditswe muribibiria bizasohoreraho,Wari waratinse kubishyira ahagaragara
Mperuka utubwira ko atwite yawenyera yaraje kubyara
Mperuka utubwira ko atwite yawenyera yaraje kubyara
Ibikundanye birajyana, nasange uwo mwanda we bajyane bakomezanye ayo mahano.
Ibikundanye birajyana, nasange uwo mwanda we bajyane bakomezanye ayo mahano.
Ndumiwe koko ese muziko hari umunsi Imana izaza guhemba no guhana ! Yo mutingana ntasoni muba mufite niba ntarari ryabagorese mugira kandi aribo Imana yabaremeye basi mwazifashe ntimukagire icyo mukora kugirango mutazagerwaho nu mujinya wu witeka! Ubwose uwo wapfuye yagiyehe koko
Ariko abanyarwanda twabaye dute? Gusa twihaye akazi katarakacu Imana yonyine niyo izi impampu yagiye irema burikimwe cyose.ESE nimba abo Bantu nakera barabayeho nomubihugu hose bahari mwibazako murwagasabo babura? Keretse nimba harikigirwamana cyababumbye.
Mbafata nkimburamukoro kuko murabagome gusa.kndi sinabarenganya abenshi muba murininjiji muvuga nibyo mutazi.
Ihangane Eric we abarwanda these ntago turinyamanswa.
Humura ihangane
Thank u for news
But mbere ya byose nasabaga mwe muza just to comment hate comments
My friends nta muntu ukunda urupfu
Ko muba muducira iteka ngo dupfe
Aho mwe muzaramba nk imisozi??
Ese koko honestly how does same love offend you guys??
We hurt nobody so leave us alone
We do have freedom of expression
Kndi kuba abo turibo it’s our rights
Short minded people
Muba busy ku buzima bwacu
Ese koko aho iwanyu mwabuze ibindi mukora aho guta umwanya mutwanga???
Kubaho kumushwi si impuhwe z agaca
Bavandimw
Let’s not being a gay bring division in us
Aba gays bava amaraso nk ayo muva
Yemwe dufite byose nkuko mumeze
But
Same DNA but born this way
And i ve read abatwita inyamabi
Esk mwese udakosa ninde
??
Who are u to judge?
Isi ifite ibibazo byinci byo kwigwaho apart from spending ur time to homosexuality
We hurt noone
Simutubona dutera grenades twitwaje abo turibo
We are not terrorists
We are not second hand people
We are not second class
But human beings as you are
Please please
Kunda mugenzi wawe only kubera ari ikiremwa muntu
Kuko kuba gay
Ntibivanaho ibindi dushoboye gukora
Twavura
Twabyara
Turi imbaraga z igihugu
....
Ndabasaby
Mugabanye urwango kuko igihe cy urwango twarakirenze turi abanyarda
Hatitawe ku bindi
Thax
Niba munashaka public debates ngo mudusobanikrw government barumva...
So plz twubahane
Kuba ndi gay wowe uri straight ntibikwiy ko ungira igicibwa or umena amagambo mabi
It’s just nature
Gay right is human right
Mwese muzapfa mumusige kndi ntawe uzabazwa ibyo Eric yakoze.nabandi nkawe yewe impuhwe zimana zibahoraho kuko ibanga yahita ibica ariko imana sumuntu NGO yibeshye.
pole my sister wihanganire abaguseka nabo sibo birengagije ko na y’inka asigara mwibagiro ibyo kuvuga byinshi ntacyo byahindura gusa bamenye ko uri Umuntu kdi bagomba kukubahira uwiriwe kdi utabyemera abireke nawe acunze neza yasanga hari benshi badahuza nawe gusa nti tukite kubyandi twe dukore icyatuzanye kwisi twiyubake ndazi neza ko ibikorwa bizivugira aho abavuga bavuge (talk and talk) gusa nziko uvuga aba atarabona
Ubonye iki gitype (Eric) cyapfuye ubusa! Imana imutabare.
Niba Imana yararimbuye Sodomu na Gomora kubera ibyaha by’urukozasoni nk’ubutinganyi, kuki abantu bakomeza kwikururira ishyano koko! Abantu barabwirwa kwihana ngo batazarimbuka bakabigira imikino, ariko nukuri ndababwiza ukuri ko umujinya w’Imana uri ku batinganyi nabandi bose bakora ibizira. Mwihane muve mu ngeso mbi mutazarimbuka!