Umunyamidelikazi Kendra yashyize hanze amafoto agaragaza uburanga bwe[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 04, Jun 2018
Umunyamidelikazi witwa Kendra n’umwe mu bamaze kuba ikimenyabose cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga yifashishije amafoto n’amashusho agaragaza imiterere ye idasanzwe.
Kendra w’imyaka 23 azwiho kumurika imideli, Gutera ibirungo abakobwa (Makeup), Gukora ibiganiro byo kuri YouTube na Instagram cyane cyane yibanda kubyafasha abakobwa kugira ikimero cyihariye.
Uyu mwari ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 600,000 ku rukuta rwe rwa Instagram azwiho kuvugisha abagabo amangambure biturutse ku myambarire ye ishotorana bikomeye.
Mu mwaka wa 2015, Kendra yafunguye urukuta rwa Youtube maze ashyiraho amashusho yise “Kim K Meets The Walking Dead / Zombie Tutorial,” akaba ari nayo yamugize icyamamare cyane.
Ibi byatumye uyu mukobwa ufite inkomoko muri Dominican atangira gushakishwa n’ibigo bikomeye byose bigamije kugirana imikorere n’uyu mukobwa usigaye wibera mu mujyi wa New York.
REBA AMAFOTO:
Ibitekerezo
Ubu se arumva kurata umubiri we bimaze iki koko?Imana yanga abantu birata (1 Yohana 2:15-17).Ni kimwe mu bintu bizatuma abantu babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Abanyamideli (Fashion Models),akenshi bakoresha umubiri wabo mu busambanyi kandi imana ibitubuza.Nubwo uyu akili muto,ejo azaba ari umukecuru.Byaba byiza ashatse imana akiri muto nkuko imana ibidusaba muli Umubwiriza 12:1.Kugirango azabe muli Paradizo kandi imana izamuzure ku munsi w’imperuka.Abantu nyamwinshi,bibeshya ko ubuzima ari gusiga umubiri ukaba mwiza,kujya muli Shuguri,politike,ubukire,etc...Ibintu byerekeye imana ntacyo bibabwiye.Nyamara twirirwa duhamba abantu beza n’abakomeye.Nubwo abanyamadini bababwira ko baba bitabye imana,ni ikinyoma.Bible ivuga ko abantu bibera mu byisi gusa,iyo bapfuye barabora bikarangiriraho (Abagalatiya 6:8).Ariko abashaka imana bakiriho,bazazuka ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).