Umunyarwandakazi Judith ashobora gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye yashyize hanze yambaye uko yavutse
Yanditswe: Friday 01, Jun 2018
Itegeko ryo mu gihugu cya Uganda ribuza ndetse rikanakumira umuntu wese ukina cg ucuruza Film za Porono rivuga ko n’umuntu wese uzajya agerageza gukwirakwiza ubwambure ku karubanda cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga azajya ahanishwa igifungo cy’Imyaka iri hagati y’icumi ndese akanacibwa ihazabu y’amashilingi miliyoni 10.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 20 Gicurasi 2018 .Nibwo Umunyarwandakazi w’umunyamideli ukunzwe cyane muri Uganda, Kantengwa Judith Heard yashyize hanze amafoto atandukanye yambaye uko yavutse , ibi bikaba bibaye nyua yuko mu mwaka wa 2013 uyu mugore kandi yashyize hanze andi mafoto yambaye ubusa buri buri.
Uyu mugore umaze kubyara ubugira gatatu (3) akunze gutamazwa n’abantu batazwi maze bagashyira hanze amafoto y’ubwambure bwe. Bwa mbere bibaho byari mu mpera za 2013 ubwo umuntu yinjiye muri Google Drive ya Judith maze akamwibamo amafoto yambaye ubusa agahita ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga .
Nyuma yo kubona ko amafoto yamaze kujya hanze yanditse ubutumwa busaba imbabazi aho yavugaga ko uwabikoze ari umwanzi we ndetse ko abantu badakwiye kubiha agaciro cyane aho yakomeje avugako bagakwiye kureba ibikorwa byiza yagiye akorera abantu bantandukanye mu cyimbo cyo kureba ibidafite akamaro bitewe n’abanzi be bashatse kumuharabika.
Yagize ati “Ku bafana banjye, umuryango, inshuti n’abaterankunda mbasabye imbabazi ku bw’ingaruka mbi z’imigambi y’umwanzi ushaka kwishimisha anshyira hasi. Umugambi wapfubye 100%. ”
Kuri ubu ngubu biravugwa ko uyu munyamidelikazi ashobora kuryozwa ibyo yakoze kubera gusakaza amafoto y’urukozasoni aho itegeko rivuga ngo “umuntu wese ukina cg ucuruza Film za Porono rivuga ko n’umuntu wese uzajya agerageza gukwirakwiza ubwambure ku karubanda cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga azajya ahanishwa igifungo cy’Imyaka iri hagati y’icumi ndese akanacibwa ihazabu y’amashilingi miliyoni 10.
Magingo aya nuko Judith Heard ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse akanacibwa izahabu y’amashiringi ya Uganda miliyoni 10 .

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *