Umunyarwandakazi Judith Heard yatawe muri yombi azira amafoto yashyize hanze yambaye ubusa
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Umuvugizi wa Polisi mu gihugu cya Uganda yatangaje ko Judith Heard yatawe muri yombi kubera amafoto yasakaje hanze yambaye ubusa, nyuma y’igihe kinini bamutumyeho akanga kwitaba inzego zishinzwe umutekano.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Nyakanga 2018 . Polisi yo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko kuri uyu mu goroba wo kuwa kabiri yataye muri yombi umunyamidelikazi Judith Kantengwa uzwi nka Judith Heard ku mbuga nkoranyambaga kubera icyaha cyo gukwirakwiza amashusho ye yambaye ubusa.
Iri tabwa muri yombi rya Judith rije nyuma yuko taliki ya 28 Gicurasi 2018 ,Nibwo abantu batamenyekanye bashyize hanze amafoto y’ubwambure bwendetse banayasakaza ahantu hatandukanye harimo ku mbuga nkoranyambaga zirimo Whats Apps.
Umuntu wasohoye amafoto agaragaza Judith Heard yambaye ubusa bikekwa ko ari umwe mu basore bigeze kugirana ibihe byiza mu mwaka yashize . Nubwo uwayasohoye ataramenyekana icyo gihe byacyetswe ko ari icyiciro gishya cy’ayasohotse mu mpera za 2013 nayo agateza impagarara muri Uganda.
Umuvugizi wa Police muri Uganda yavuze ko uyu mugore yatumweho inshuro ebyiri asabwa kwitaba inzego zishinzwe umutekano gusa akavunira ibiti mu matwi aho bahise bafata umwanzuro wo kumushaka mu rwego rwo kuryozwa ibyo yakoze.
Yakomeje avuga ko ku rutonde rw’abarimo gushakishwa nabo basakaje amafoto yabo bambaye ubusa harimo uwitwa Jack Pemba ndetse na Sheila Don Zella nawe washyize hanze amafoto ye hanze yambaye ubusa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *