skol

Umunyarwandakazi Judith washyize hanze amafoto ye yambaye ubusa yagize icyo abivugaho

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

skol

Judith yasabye Imbabazi umuryango we ndetse n’ inshuti ze zabonye amafoto ye yambaye ubusa avugako uwabikoze atamwifuriza ibyiza ahubwo ari umwanzi we.

Judith Heard[Nalongo Judith Heard] abana n’umuryango we muri Uganda ariko akunda kuba mu bihugu bya kure biturutse ku kazi akora ko kwerekana no guhanga imideli , kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Gicurasi nibwo ku mbuga nkoranyamba hakwirakwijwe amafoto ye agaragaza yambaye ubusa buri buri .

Nyuma yuko aya mafoto agiye hanze bavugwaga ko Umuntu wasohoye amafoto agaragaza Judith Heard yambaye ubusa bikekwa ko ari umwe mu basore bigeze kugirana ibihe byiza mu minsi yashize akaba ayashyize hanze ubu. Nubwo uwayasohoye ataramenyekana bikekwa ko ari icyiciro gishya cy’ayasohotse mu mpera za 2013 nayo agateza impagarara muri Uganda.

Judith abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha yasabye umuryango we imbazazi ndetse n’abafana be muri rusange babonye aya mafoto avugako uwabikoze ari umwanzi atamwifuriza ibyiza

Judith Heard yasabye imbabazi abafana n’umuryango we Ati “Ku bafana banjye, umuryango, inshuti n’abaterankunda mbasabye imbabazi ku bw’ingaruka mbi z’imigambi y’umwanzi ushaka kwishimisha anshyira hasi. Umugambi wapfubye 100%.”

Uyu munyamideli ni umubyeyi w’abana batatu, babiri muri bo ni impanga yabyaranye n’umugabo we, Umunyamerika Dr. Alex Heard naho uwa gatatu ni uwo yafashe yiyemeza kumubera nyina.

Ibitekerezo

  • Judith baramwanga nukumusebya kuko hari abatishimiye urukundo rwe n’umuhanzi safi madiba ibyo ntagacyiro twabiha nkabakunzi ba safi madiba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa