Umunyarwandakazi Teta Sandra yabyaye imfura ye n’umuhanzi wo muri Uganda ’Weasel’
Yanditswe: Monday 18, May 2020
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2020,Miss Teta Sandra yibarutse imfura ye yabyaranye n’umuhanzi Weasel wo muri Uganda wamenyekanye mu itsinda rya Goodlyfe.
Mu byumweru bitatu bishize, Teta Sandra yari yeruye yemera ko atwite inda ya Weasel.Ni nyuma yuko 2019 havuzwe amagambo anyuranye yaturukaga mu binyamakuru bya Uganda ahamya ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Weasel ariko icyo gihe yarabihakanye ndetse n’ababivugaga bategereza ko abyara baraheba.
Miss Teta Sandra yabaye umukunzi w’igihe kirekire wa Prince Kid nyuma baje gushwana buri wese avuga ko yahisemo inzira ze.
Nyuma y’aho uyu mukobwa yongeye kumvikana mu itangazamakuru, amafoto aracicikana yumvikana ari kumwe n’umukunzi we Derek wo muri Active kuri Radio zitandukanye bahamya ibyabo.
Icyo gihe yakajije umurego mu gutegura ibitaramo,arahatana azana ibyamamare mu Rwanda benshi baranyurwa.Yaje kwijandika mu manyanga atangira gutanga sheki zitazigamiwe, Polisi y’u Rwanda imutera imboni abamugurije barashyidika.
Isura ye yakomeje kuzenguruka mu mitwe ya benshi kubera kumvikana buri gihe ngo yatawe muri yombi na Polisi. Muri Werurwe 2017 Miss Sandra Teta yagejejwe muri Gereza yahoze yitwa 1930 [Gereza ya Nyarugenge] aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Mbere yo gukora aka kazi k’ubushabitsi kenshi yafatanyaga na mugenzi we Miss Vanessa Uwase banahuriraga mu kiganiro ‘Rwandaful’ kuri TV1O, yateguye ibitaramo bikomeye byasize amateka nka Red Avenue, Industry Night n’ibindi.
Ni inshuro eshatu, Sandra Teta yafunzwe akekwaho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, bwa mbere yatawe muri yombi tariki ya 22 Nyakanga 2015, icyo gihe yishyuzwaga n’umucuruzi witwa Nkusi Godfrey wamuhaye amafaranga 4,800,000 ubwo yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World (RIFAW).
Ibitekerezo
Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.