Umunyarwandakazi wanjyanwe muri Kenya agiye kumansurayo ibyo yahuriyeyo nabyo byabera isomo abakobwa bose kuko biteye agahinda
Yanditswe: Saturday 02, Jun 2018
Uyu mukobwa w’imyaka 18, twahisemo kumwita “Mwiza” kubera imiterere y’ibibazo yanyuzemo. Yagarutse mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, ubu ari iwabo mu karere ka Kicukiro. Yari yajyanywe muri Kenya gukora akazi ko kubyina aho umushahara we wari kuzamukaho hafi 70% kuyo yakoreraga mu Rwanda. Umunsi wa mbere umukoresha yahise amusambanya ku ngufu.
Mwiza yari asanzwe akoraga akazi ko gusuka imisatsi nyuma yinjira no mu kubyina mu tubari (bars) n’ibirori akabihemberwa.
Ati “Kubyina ni (…)
Uyu mukobwa w’imyaka 18, twahisemo kumwita “Mwiza” kubera imiterere y’ibibazo yanyuzemo. Yagarutse mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize, ubu ari iwabo mu karere ka Kicukiro. Yari yajyanywe muri Kenya gukora akazi ko kubyina aho umushahara we wari kuzamukaho hafi 70% kuyo yakoreraga mu Rwanda. Umunsi wa mbere umukoresha yahise amusambanya ku ngufu.
Mwiza yari asanzwe akoraga akazi ko gusuka imisatsi nyuma yinjira no mu kubyina mu tubari (bars) n’ibirori akabihemberwa.
Ati “Kubyina ni impano yanjye nagaragaje kuva nkiri umwana. Gusa, abantu banyumve neza kuko nubwo mbyina mu tubari sinicuruza. Ushobora kubyina mu kabari ariko ntiwicuruze. Iyo maze kubyina mfata igikapu cyanjye ngataha cyangwa nkajya kuryama aho baba baduteguriye.”
I Kigali ashobora kubona 30 000Frw muri week end kuko kubyina ahantu hamwe inshuro imwe yishyurwa nibura 10 000Frw.
Mu mezi abiri ashize ngo yamenyanye n’umusore ukiri muto nawe ariko uziranye n’abantu benshi bayobora utubari na za Hoteli mu Rwanda no muri Kenya. Amwizeza kubyaza umusaruro impano ye, aha ngo yari azi ko ubuzima bwe buhindutse kuko abonye umuntu uzajya amushakira ibiraka mu Rwanda no mu mahanga.
Nyuma y’ibyumweru bibiri uyu musore yamubwiye ko amufitiye akazi muri Kenya, ndetse kuwa Gatatu tariki 16 Gicurasi bafata imodoka (bus) berekeza Kisumu muri Kenya, bari kumwe n’undi mukobwa nawe ajyanye muri aka kazi.
Bageze Kisumu kuwa Gatanu (tariki 18/05) n’ijoro, kubera urugendo rurerure atamenyereye we yagezeyo ameze nk’urwaye, bahabwa aho kuryama kuko bucyeye yagombaga gutangira afite akazi.
Akazi yari amenyereye ko kubyina (ibyo bita ibimansuro) muri iyi hoteli yasanze gakorwa ukundi. Ati “Nabonye abari kubyina bambaye ubusa buri buri nta n’ikariso ari abakobwa b’abanyarwandakazi, abagabo babakorakora uko babakozeho bakabaha nk’igihumbi cy’amanyakenya. Narabibonye numva ubwoba buranyishe, mbabwira ko ntabikora.”
Yanze kubyina yambaye ubusa, uyu musore wari wamujyanye atamusobanuriye ibisabwa muri ako kazi, amubwira ko niba aha bimunaniye hari ahandi Nairobi babyina batambaye ubusa. Mwiza we ngo yanze kubyina yambaye ubusa, uyu musore amubwira ko hari ahandi azi Nairobi ho abakobwa batabyina bambaye ubusa.
Uwo mukobwa wundi bari bajyanye we ngo yasigaye aho Kisumu bamuhaye ibiyobyabwenge atazi, n’ubwo yari ari mu gifungo kuko ari umusiramukazi birangira bamubyinishije yambaye ubusa hose.
Nairobi yahahuriye n’akaga
Bakoze urundi rugendo bagera Nairobi, aha ho aho yari kubyina ahubwo bahereye ku kumufata ku ngufu. Ati “Mu nzira tujya Nairobi uwo musore yagiye avugana na benshi mu ndimi ntumva, birangira hari uwo bumvikanye.”
Ngo bagezeyo ananiwe cyane kubera urugendo rurerure, Mwiza asaba ‘manager’ wa Hotel yabakiriye icyumba ngo abe aruhutse, aho kumuha icyumba kindi ahubwo amujyana mu cyumba ke ntiyabimubwira.
Ati “Ni ibisanzwe ko iyo ugiye gukorera ahantu baguha aho kurara. Manager yanjyanye mu cyumba ke ntazi ko ari icye asubira kunywa inzoga n’uwo wari wanzanye.
Nyuma mu ijoro wa mu manager aba arinjiye, muri kwa kuryama n’umunaniro, n’uburwayi numvaga mfite aba ashatse ko turyamana, no kuba ari mu mahanga mbona nta buhungiro nta yandi mahitamo maze musaba nibura gukoresha agakingirizo aremera aragakoresha.”
Bukeye ku cyumweru yasabye wa musore wamuzanye ko basubira Kisumu kuko atakorera ahantu banamusambanya ku ngufu. Aramwemerera basubirayo.
Bagezeyo basanze wa mukobwa bavanye mu Rwanda ngo atarabyihanganiye yaratorotse aragenda, n’ubungo ngo ntibazo aho ari.
Aha muri Hotel ya Kisumu baramucumbikiye uyu wamuzanye n’abo basanze baramwingiga ngo yemere kubyina yambaye ubusa hashize iminsi ibiri babona ko yabyanze baramwirukana.
Nyuma y’iminsi 12 avuye mu Rwanda, uyu musore wamujyanye yaramugaruye. Mwiza ati “Nagezeyo mbona ibyo nagiye ntekereze atari byo, n’abakobwa b’inshuti zanjye najyaga mbona baza mu Rwanda bameze neza nkagira ngo hariya babayeho neza, nyamara nagerayo ngasanga bameze nk’amashitani babyina bambaye ubusa, nabaye nk’utaye ubwenge, numvaga napfuye, numvaga ntari muzima.”
Utwara aba bakobwa abifata nk’akazi
Uyu musore wari watwaye Mwiza na mugenzi we yemereye Umuseke ko amaze kujyana abakobwa 12 mu kazi nk’aka ko kubyina bambaye ubusa muri Kenya, gusa ngo bose yarabagaruye. Ubu ngo hari abisubizayo.
Ati “Iyo mbajyanye mvugana na ba manager ba za Hoteli, hakaba ubwo banyemerera kwiyishyuriza cyangwa bo bakampemba.”
Uyu musore yatubwiye ko no mu Rwanda ngo asanzwe akoresha abakobwa ibyo kubyina mu tubari (bars) akabavana nk’i Kigali bakajya kubyina i Rusizi. Akabishyura nawe agakuramo aye.
Ibi akora ngo yumva nta cyaha kirimo kuko nta bana akoresha kandi iyo abajyanye mu mahanga abagarura.
Ni umusore ukiri muto kuko yavuze ko yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Ibi ariko ntitwashoboye kugenzura ukuri kwabyo.
Mwiza ati “Urubyiruko ni rwirinde abarushukisha amahanga”
Mwiza kubyina ngo abifitemo impano ariko ngo siwo mwuga yifuza kuzagumamo kuko awushakamo igishoro ngo azashinge ‘Salon’ y’imisatsi y’abagore. Kugeza ubu ngo icyo kubyina mu Rwanda byamugegejeho ni ukwizigamira akagura ikibanza.
Uyu mwana w’umukobwa agira inama urubyiruko kudashidukira abarushuka ko amahanga ari meza nyamara batazi ibiriyo n’ibyo bagiye gukoreshwa.
Bamujyanye bamubwira ko azajya akorera 50 000Frw ku cyumweru. Ati “Numvaga ari menshi kandi numva ari heza ari no mu mahanga.”
Umubyeyi w’uyu mwana wari wemereye umwana we kujya muri Kenya azi ko ibyo agiyemo ari byiza, ubu arashima Imana ko nibura yagarutse agihumeka.
Gutwara abantu ubizeza akazi keza, bagerayo bagakoreshwa imirimo ku gahato, bagakurwamo ingingo z’umubiri, bagafatwa ku ngufu, cyangwa bagakoreshwa uburaya (sex trafficking), mu nyungu z’uwabajyanye, bifatwa nk’icyaha cyo gucuruza abantu.
Ibitekerezo
Abanyamakuru b’umuryango.rw, kubushake bwabo negere police y’u rwanda batange amakuru ahagije kuri abo bana babakobwa bajyanwa gukoreshwa iyo mirimo igayitse. Ndetse nuwo musore ubikora nk’unwuga. Ndabizi ko iki gitekerezo gishoborakutaza kujya ahagaragara ariyo mpamvu nfite copy yacyo nshobora kutanga no kuri web site ya police. Kuko iyo ni Hunan trafficking kandi ni icyaha gihanwa .
Udatinya ishamba nuko aba atararihuriramo nibiribamo.