Umupasiteri ubatirisha abayoboke be inzoga yasobanuye impamvu ibimutera(AMAFOTO)
Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017
Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo akomeje gutungura abatari bake kubera amahame y’idini rye harimo no kubatiza abayoboke b’iri dini hifashishijwe inzoga.
Bitewe n’uyu mubatizo udasanzwe, itorero rye rimaze kugira abayoboke barenga 500 mu gihe cy’amezi abiri gusa byuvikana ko abantu bajyayo bakurikiye inzoga zihaba n’uyu mubatizo we udasanzwe. Bishop Makiti ahamya ko ibi akora bijyanye n’ijambo ry’Imana kuko na Yesu yabikoze ubwo yahinduraga amazi divayi.
Yagize ati: “Muri iri torero (…)
Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo akomeje gutungura abatari bake kubera amahame y’idini rye harimo no kubatiza abayoboke b’iri dini hifashishijwe inzoga.
Bitewe n’uyu mubatizo udasanzwe, itorero rye rimaze kugira abayoboke barenga 500 mu gihe cy’amezi abiri gusa byuvikana ko abantu bajyayo bakurikiye inzoga zihaba n’uyu mubatizo we udasanzwe.
Bishop Makiti ahamya ko ibi akora bijyanye n’ijambo ry’Imana kuko na Yesu yabikoze ubwo yahinduraga amazi divayi.
Yagize ati: “Muri iri torero tubanza gusengera inzoga mbere yo kuziha abayoboke bacu nk’uko Yesu yabikoze.”
Makiti yakomeje avuga ko impamvu akoresha cyane inzoga mu bikorwa by’itorero rye yise Gabola Church ari uko abantu banyoye inzoga baba bishimye kandi ari abanyamahoro.
Ati: “Abantu banywa inzoga baba bishimye kandi ni abanyamahoro. Ibi bisobanuye ko baba bari mu gicucu cy’Isumbabyose.”
Bishop Makiti utavugwaho rumwe n’abakurikirana ibibera mu rusengero rwe, avuga ko kuba aha inzoga abayoboke be ndetse akazibabatirisha byagabanyije ibyaha bityo akaba ari umusaruro mwiza idini rye ririmo kugeraho.
Akarusho ngo ni uko umuntu wese abatizwa hifashishijwe inzoga asanzwe akunda.



Ibitekerezo
Abantu banywa inzoga ni billions/Milliards.Niba koko kunywa inzoga ari icyaha,ubwo abazinywa bose imana izabarimbura.Nyamara dukurikije ibyo Bible ivuga,imana yemera ko umuntu ashobora kunywa inzoga nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.
Imana iha VINO cyangwa INZOGA nkeya abantu ikunda.Byisomere muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible,kugirango mumenye UKURI.Nimwanga bizabagiraho ingaruka,ndetse mubure n’ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).Murabona ko aya masomo mutari muyazi.
GASANA Andrew