skol

Umupasiteri yabujije abantu guhamba umugore we ngo nyuma y’iminsi ine azazuka ndetse anirukana abantu bose n’abanyamakuru bari baje kwitabira umuhango wo kumushyingura(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri wo muri Kenya witwa Robinson Karumba akaba n’umuyobozi w’itorero Eagle Wings Prophetic Ministries, ari mu rungabangabo nyuma yo kwangira abaturage ko bamushyingura umugore we, abizeza ko mu minsi 4 gusa aba yamaze kuzuka, ubu hakaba hasigaye umunsi umwe gusa. Pasiteri Robinson yasabye abo basengana kuririmba no gusenga kuko umugore we ari byo yakundaga gukora
Ku cyumweru gishize, nibwo Polly Rosa Ng’endo, umugore wa pasitoro Robinson yitabye Imana mu buryo butunguranye. (…)

Umupasiteri wo muri Kenya witwa Robinson Karumba akaba n’umuyobozi w’itorero Eagle Wings Prophetic Ministries, ari mu rungabangabo nyuma yo kwangira abaturage ko bamushyingura umugore we, abizeza ko mu minsi 4 gusa aba yamaze kuzuka, ubu hakaba hasigaye umunsi umwe gusa.

Pasiteri Robinson yasabye abo basengana kuririmba no gusenga kuko umugore we ari byo yakundaga gukora

Ku cyumweru gishize, nibwo Polly Rosa Ng’endo, umugore wa pasitoro Robinson yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Abantu benshi ubwo bari mu bikorwa byo gutegura umuhango wo kumushyingura, nibwo umugabo we yahahingukaga akanga ko bamushyingura avuga ko mu minsi 4 gusa aba yamaze kuzuka.

Uyu mupasiteri watunguje abantu benshi bari aho imyizerere ye idasanzwe, yafashe umurambo w’uyu mugore we amuvanamo imyenda yose amuvungirana mu cyumba cya wenyine ku meza manini arimo, akajya amucocagiraho amavuta ariko anasenga.

Abanyamakuru n’abandi bari baje kwitabira umuhango wo gushyingura basubijweyo

Ibi yabikoze mu gihe yari yategetse abayoboke be n’inshuti n’abavandimwe bari bateraniye aho n’agahida kuririmba bagacuranga ndetse bakishima kuko atapfuye ahubwo ko yasinziriye.

Uyu mugabo yijeje abantu bose ko uyu mugore agomba kuzuka nubwo banze kuva iwe bategereje ibyo yabasezeranyije mu gihe n’indi myiteguro yose yerekeranye no kumushyingura yamaze gutunganywa ku buryo biteguye kumushyingura naramuka atazutse.

Ibitekerezo

  • bizarangira atazutse bamushyinguye pasiteri amware. hari ikindi mutegereje?

    Andika Igitekerezo Hano NUKO IJAMBO RY IMANA RIRAREMA REKA DUTEGEREZE IBITAGAZA NIBA BIZAKOREKA AMEN

    yewe oabisa ndumva isi yageze ahaomeye nibamushingurase umupasitoro arabivugate

    Non natazuka bizagenda nte ntazahava ahunga se?

    paster ko nunva bwamucanse ubukoko azajyabyigisha iki abantu natazuka ndabona abyamadina yiyiminsi ivangirwa ari dange

    Niba ari Mumana nayo ikaba iri muriwe ntakabuza umugorewe araba muzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa