Umupolisikazi wafotowe yanze kugama imvura y’amahindu yagororewe [ AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 18, May 2018
Kwitangira akazi ke byatumye azamurwa ahabwa ipeti rya Sergeant.
Umugore usamzwe ari umupolisi mu gihugu cya Zambia, yahawe ipeti rya Sergeant, nyuma yo kugaragaza umuhate uhambaye ku kazi akora, aho yanze kugama imvura ubwo yari mu kazi ko kugenzura umutekano wo mu muhanda, agakomeza kuyobora ibinyabiziga mu gihe bagenzi be bo bagiye kugama.
Uyu mupolisikazi yafotowe anyagirwa n’imvura y’amahindu yaguye ku wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2018, maze ayigumamo nta n’ikoti ry’imvura yambaye. Uyu mugore wanyagiriwe mu mujyi wa Lusaka ari kuyobora ibinyabiziga rero yazamuwe mu ntera kuko ubusanzwe yari umupolisi usanzwe ubu yahise ahabwa ipeti rya Sergeant.
Amafoto y’uyu mupolisikazi yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga, ari nako abantu bakomeza kumushimira ku bwitange yagaragaje mu kazi ke banashimira ko bamuzirikanye bakamuhembera umurava n’ubwitange yagaragaje mu kazi ke ko gucunga kugenzura umutekano w’ ibinyabiziga mu muhanda .
REBA AMAFOTO:
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *