Umusaza yapfuye nyuma y’imyaka 18 yaricukuriye imva bazamushyinguramo
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
Umusaza witwa Gabriel Kyotera wo muri Uganda yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri 18 yicukuriye imva azashyingurwamo.
Uyu musaza watabarutse ku myaka ye 84, yatangiye gutunganya aho azashyingurwa namara gupfa ubwo yari afite imyaka 66, ni ukuvuga mu mwaka w’i 2000.
Abamubonaga acukura ndetse akanatunganya imva ye yari imaze imyaka 18, yababwiraga ko adashaka ko hari uwo azagora byongeye akaba yarumvaga ko igihe icyo ari cyo cyose yapfa atunguranye bityo ibijyanye n’imihango yo kumushyigura ntibigorane cyane.
Gabriel Kyotera akomoka mu ntara ya Bushenyi mu Burengera zuba bwa Uganda yari amaze imyaka isaga 20 aryamye mu gitanda ategereye umunota we wa nyuma kuko abaganga bari baramubwiye ko batashobora kumuvurira muri Uganda uretse kuba yajya hanze gusa bikamunanira bitewe no kuba nta bushobozi umuryango we wari ufite bwo kumuvuza.
Indwara Gabriel yari arwaye yari yarayobeye abaganga gusa mu 1993 ubwo yajyanwaga kwa muganga, bivugwa ko yari arwaye pararise nyuma ibipimo bikamusangana icyobo mu ruti rw’umugongo.Uyu musaza yamaze kwiheba ko atazakira, niko kugurisha ku gasambu yari asigaranye atangira kubakisha imva ye azashyingurwamo ndetse anagura ikositimu azambikwa agiye gushyingurwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *