skol
fortebet

Umusore akibyuka yakubitaniye n’ingona nini ku muryango(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 03, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gace k’uburasirazuba bw’Ubuhinde kazwi ku izina rya Orissa, umusore yatangajwe no kubyuka agasanga ingona ku muryango w’inzu.
Uyu musore witwa Dasharath Madkami yari aryamye nuko yumva urusaku atari asanzwe amenyere nuko arabyuka ageze hanze niko kuhasanga uyu mushyitsi wari wamusuye atamuteguje.
Uyu musore yahise avuza induru muri iryo joro nuko abaturanyi be baraza bahageze bahita bayizirika ku giti.
Abashinzwe inyamaswa mu buhinde bahise baza gutabara iyi Ngona , abaturage bibazaga (...)

Sponsored Ad

Mu gace k’uburasirazuba bw’Ubuhinde kazwi ku izina rya Orissa, umusore yatangajwe no kubyuka agasanga ingona ku muryango w’inzu.

Uyu musore witwa Dasharath Madkami yari aryamye nuko yumva urusaku atari asanzwe amenyere nuko arabyuka ageze hanze niko kuhasanga uyu mushyitsi wari wamusuye atamuteguje.

Uyu musore yahise avuza induru muri iryo joro nuko abaturanyi be baraza bahageze bahita bayizirika ku giti.

Abashinzwe inyamaswa mu buhinde bahise baza gutabara iyi Ngona , abaturage bibazaga aho baribushyire iyi Ngona banafite ubwoba ko nibatayisubiza aho ivuye izagaruka.

Abashinzwe amutekano w’inyamaswa zo mu mazi bari bemeje ko iyo ngona bayishyira mu mugezi uri hafi aho ariko abaturage habise babyamaganira kure kuko bari bafite ubwoba yuko nibayishira muri uwo mugezi izahita igaruka vuba.

Iyi ngona yahise ijyanywa mu mugezi witaruye aka gake wa Balimela ukaba uri mu birometero 60 uvuye aho muri aka gace ka Orissa.

Ingona n’inyamaswa nini ikunze kwibera mu mazi igatungwa n’ibyo mu mazi ariko rimwe na rimwe iyavamo ikota izuba ikarya n’imyaka yo mugasozi.

Ibitekerezo

  • Iyi ngona ntabwo isanzwe.Iraruta ubunini zazindi zo muli Nyabarongo.Ingona zica abantu benshi ku mwaka.Agakoko nica abantu benshi ku isi,ni UMUBU witwa Anophele.Kubera ko utera Malaria yica abantu benshi cyane.
    Ese mwaba muzi ko mu isi nshya dutegereje izaba Paradizo,tuzaba dukina n’inyamaswa:Ingona,intare,inzoka,etc...(Yesaya 11:6-8).Nubwo abantu nyamwinshi bakeka ko twaremewe kuzajya mu ijuru,ntabwo ariko Bible ivuga.Iteka Bible yigisha "Ijuru rishya n’isi nshya " (2 Petero 3:13).Ndetse na YESU yigishaga isi nshya ya paradizo (Matayo 5:5).Abantu beza bamwe bazasigara mu isi nshya,ariko abantu babi bose bazarimbuka.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Nkuko Bible ibivuga ahantu henshi,hari abantu bake bazajya mu ijuru.
    Imana izabaha akazi ko kuyobora isi nshya (Daniel 7:27).Icyo mugomba kumenya nuko isi nshya n’ijuru hombi hazaba ari ahantu heza cyane,nta kibazo na kimwe gihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa