Umusore bitewe n’uburyo akunda Wema Sepetu yishyizeho tatuwage y’izina rye ku ijosi [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Umuhanzi Harmorapa wo muri Tanzania yatunguye abamukurikira nyuma yo kwishyiraho tatuwaje y’izina rya Wema Sepetu ku ijosi.
Umuhanzi Harmorapa ufitanye isano n’umuhanzi Harmonize ubarizwa muri Wasafi Records yatunguye abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko ashyize hanze tatuwage yishyize mu ijosi igaragaza izina rya Wema Sepetu.
Mu kiganiro na Bongo 5 dukesha iyi nkuru , Harmorapa yavuze ko urukundo akunda Wema Sepetu ataruvuga mu magambo uretse Imana yonyine yaruhamya ndetse ashimangira ko Wema Sepetu nubwo atamukunda ko we yabyakira ndetse agakomeza kumukunda aho yashimangiye ko binakunze amwemereye urukundo yahita bakorana ubukwe bakibanira ubuziraherezo .
Yagize ati “ Ntimushobora kumva uburyo nkunda Wema Sepetu uretse Imana yonyine ibigaragaje , kandi nawe aramutse anyemereye tugakundana nahita murongora nkamugira umugore wanjye."
Twakwibutsa ko Harmorapa ari umwe mu bahanzi bakizamuka muri Tanzania , aho kuri ubu yatangiye gukora indirimbo zitandukanye ziganisha ku rukundo , dore ko afitanye isano n’umuhanzi Harmonize kuri ubu uri gufashwa n’umuhanzi Diamond mu inzi ya Wasafi .

Ibitekerezo
nibyokoko nakomerezah kuko bizagerah amukunde kand bizagere kur maze barushinge