skol

Umusore ufite akaguru kareba mu kirere yabonye ubufasha bukomeye abifashijwemo n’umunyamakuru(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umusore ukomoka muri Nigeria witwa Petra Akinti Onyegbule, nyuma yaho ifoto ye itangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburwayi bw’ingingo afite, akaguru ke kakuze kareba mu kirere akaba amaranye imyaka isaga 23 iki kibazo, yabonye ubufasha bwabagiraneza bwo kujyanwa kuvuzwa mu ivuriro rikomeye ukuru kukamanurwa.
Umunyamakuru waboneye uyu musore mu cyaro cyiwabo aho atuye byamuteye agahinda arebye ubuzima abayemo n’umuryango, nta bushobozi afite bwo kumwitaho yahisemo (…)

Umusore ukomoka muri Nigeria witwa Petra Akinti Onyegbule, nyuma yaho ifoto ye itangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburwayi bw’ingingo afite, akaguru ke kakuze kareba mu kirere akaba amaranye imyaka isaga 23 iki kibazo, yabonye ubufasha bwabagiraneza bwo kujyanwa kuvuzwa mu ivuriro rikomeye ukuru kukamanurwa.

Umunyamakuru waboneye uyu musore mu cyaro cyiwabo aho atuye byamuteye agahinda arebye ubuzima abayemo n’umuryango, nta bushobozi afite bwo kumwitaho yahisemo kumufotora ubundi asangiza inshuti ze amafoto n’amagambo ateye agahinda ndetse na bumwe mu buzima abayeho uyu musore yamubwiye.

Guhera ubwo niho abantu benshi batandukanye batangiye gukorwa ku mitima n’inkuru y’uyu musore niko gutangira gutanga inkunga zitandukanye bityo hakaba habonetse ubushobozi bwo kumuvuza kugirango barebe ko kamanuka hasi.

Iki gikorwa kikaba cyabaye intangarugero nko kwerekana ububasha abanyamakuru bafite bashobora gukoresha bakaba intumwa za rubanda aho usanga aho kugirango bakoreshe ubushobozi bafite mu gufasha rubanda, ahubwo usanga badatekereza icyo inshingano zabo zishobora gufasha rubanda bikaba byatanze urugero rwiza mw’itangazamakuru ndetse n’isi yose.

Ibitekerezo

  • Ubundi itangazamakuru ni ryiza , ikibazo ni iyo ryakoreshejwe nabi. Kuko abanyamakuru benshi bakunda "BYACITSE cg "GUSHYUSHYA IMITWE". Ariko no mu Rwanda bigeze kwandika inkuru y’umwana w’umukobwa wo mu Ruhango ahonda amabuye ngo abone amafranga yo kwushyura ishuri, icyo gihe nanjye namufashije uko nshoboye Kuko yanteye impuhwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa