Umusore yakubiswe n’indaya 2 azira kubura amafaranga yo kuzishyura
Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018
Mu gihugu cya Ghana abakobwa babiri bakora akazi ko kwicuruza bakubise umusore bamuziza ko yanze kubishyura nyuma yo kuryamana nabo .
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Nzeli 2018 ,umusore ukomoka mu gace ka Okada yakubiswe n’abakobwa babiri b’indaya bamuziza ko yabuze amafaranga yo kubishyura nyuma yuko bamaze kuryamana
Mu bisobanuro uyu musore yavugaga ko aba bakobwa bamwibye ikofi yaririmo amadolari 300$ nyuma bakamugambanira bagirango harandi mafaranga yahishe kugirango bayamuhe. Abakobwa bo bakomeje gufata uyu musore bavuga ko ari umwambuzi agomba kuva aho azanye amafaranga yo kwishyura niko gukomeza guhamagara abandi bakobwa bagenzi babo kugirango bafte uyu musore ataza kubacika .
Ibi ntibyarangiriye aho kuko uyu musore yakomeje kuvuga ko yarenganyijwe ndetse asaba aba bakobwa kuvugisha ukuri niba batamwibye ,bamwe bakajya bamureba nk’ikimbwa ihaze mu rwego rwo kumwereka ko ntacyo bibabwiye.
Nyuma byarangiye uyu musore akuwe na Police mu maboko y’abakobwa babiri mu rwego rwo guhosha inyonganya hagati yabo ,aho bivugwa ko uyu musore araza gukorerwa iperereza kugirango bamenye neza aho akomoka nicyari cyamuzanye ndetse niba ayo mafaranga avuga ko yari afite aribyo koko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *