skol

Umusore yatangaje kuri facebook umugambi mubi afite babigira imikino abandi baramutuka baza gutungurwa babonye yabikoze[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Zambia yatunguye abantu nyuma yo gusangiza inshuti ze zo ku rubuga rwa facebook ko ashaka gupfa bakamukwena, nyuma y’akanya gato bakabona amafoto acicikana ari mu kagozi yamaze gupfa.

Uyu musore witwa Mpanjilwa Mulwanda yamenyesheje abantu kuri facebook ko ashaka gupfa abantu bagira ngo ni imikino ndetse baramuseka abandi bamuzi baramutuka, abandi bakamugira inama yo kubikora vuba vuba bazi ko atari bubikore,nyuma baza kubona amafoto ye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yapfuye ari mu mugozi mu giti.

Umwe mu bamubwiraga ngo yatinze, bamukangurira gukora ibyo ashaka vuba vuba witwa Mpumaya, yamaze kumenya amakuru ko uwo musore wajyaga akunda kubasetsa yapfuye yiyahuye avuga ko byamwigishije isomo.

Mbere yo kwimanika yabanje gutanga abagabo

Mpumaya yagize ati:” Yanditse ku rukuta rwe ko agiye kurangiza ubuzima bwe ndamubwira ngo nagire vuba nziko ari imikino, ariko ubu namaze kumenya ko ngomba kuzajya nkangurira abantu kongera akabaraga mu rukundo n’amahoro aho kubakangurira gukora ibibi nubwo naba ntabikuye ku mutima.”

Yasize yanditse kuri Facebook ye ko birangiye [FIN]

Uyu musore yatunguye abantu ku buryo yahisemo kubanza gusangira amakuru inshuti ze za facebook ariko na none atungurana ubwo yabishyiraga mu bikorwa kandi yari asanzwe afatwa nk’umunyarwenya bityo n’ubundi bakaba babifashe k’urwenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa