Umwana w’ umwaka umwe yatoraguwe n’abashinzwe umutekano kuri Stade
Yanditswe: Monday 07, May 2018
Abashinzwe umutekano kuri stade ya Puma Stadium muri Afurika yepfo batoraguye umwana wahajugunwe na nyina ahamaze amasaha atatu.
Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 5 Gicurasi 2018 , kuri Stade ya Puma muri Afurika y’ Epfo. Abashinzwe umutekano bahatoraguye umwana wajugunwe n’ umubyeyi we ahashyirwa imyanda bicyekwa ko yabuze ubushobozi bwo kumurera no kumuvuza indwara arwaye.
Uyu mwana akimara gutoragurwa basanze afite ubukonje bukabije ku buryo bahise bamuhindurira imyenda kugirango agarure ubuyanja kubera imbeho nyinshi aho uyu mwana basanze arwaye indwara ya’ hypothermia.
Byaketse ko uyu mwana yajugunwe n’umugore warumaze kuhabyarira kubera ko Stade iri hafi n’ivuriro gusa mu iperereza ryakozwe basanze uyu mwana yajugunwe n’ umugore uteri ufite ubushobozi bwo kurere uyu mwana kubera n’ indwara arwaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *