Umwarimu wahekeye umunyeshuli we umwana akomeje gutangaza abantu batari bake
Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017
Mu gihugu cya Nigeria umwarimu wo muri Kaminuza yatunguye abatari bake ubwo yagaragara ahetse umwana w’umunyeshuri yigisha mu gihe cy’ikizamini.
Ku busanzwe ni gake kubona umugabo ahetse umwana noneho umugabo wiyubashye nk’umwarimu wo muri kaminuza byo ni igitangaza.
Uyu mwarimu we rero yirengagize imigenzo na kirazira zo muri Nigeria maze afasha umunyeshuri yigisha gukora ikizamini neza, amuhekera umwana nawe akora ikizamini neza ntacyo yikanga.
Ibintu byatangari we n’abatari bake (…)

Ibintu byatangari we n’abatari bake babonye iyi foto ku mbuga nkoranyambaga. Uwashyize iyi foto ku mbuga nkoranyambaga yasobanuye ko uyu mwarimu yafashije umunyeshuri we gukora ikizamini amuhekera umwana kandi ngo ntasoni byari bimuteye kuko yanagerageje gutembera amuhendahenda ndetse anamusiziriza buhoro buhoro kugeza nyina arangije ikizamini.
Ibitekerezo
Ndumva iyi Nkuru maze Imyaka irenga itatu nyibonye. Ubu c Muba mushaka kutwereka iki iyo musubiramo inkuru za kera? Cg muba mwabuze izindi?
Ariko plz niba muba mwabuze ibyo mwandika mujye mubyihorera. Iyi nkuru ni iya keraaaaa, ntacyo itumariye. Be serious
Wasanga ari nawe se w’umwana. Nta gitangaza kirimo. Ahubwo umugabo w’uwo mugore azajye kureba kuri DNA