skol

Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye yahanishije abanyeshuri b’abakobwa kwivuruguta mu byondo bambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umwarimu wo mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Cameroon, ubu ari mu mazi abira nyuma yo gutanga igihano kitavugwaho rumwe ku bana b’abakobwa baje ku ishuri bakererewe.

Uyu mwarimu w’umugabo utatangajwe amazina yasabye abakobwa biga ku ishuri rya Leta rya Baham riherereye mu burengerazuba bwa Cameroon gukuramo imyenda bakivuruguta mu byondo.

Uretse kuba uyu mwarimu yaragaraguye aba bakobwa mu byondo ngo yanabacishijeho.

Magingo aya uyu mugabo arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano hamwe n’iz’uburezi bitewe n’iki gikorwa gisa nk’iteshagaciro ku mwana w’umukobwa.

Ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose hatandukanye hagaragaye amafoto, abantu batandukanye bavuga ko iki ari igikorwa cy’indengakamere cyakorewe abana b’abanyeshuri by’umwihariko abakobwa.

Aba bana baje ku ishuri bakerewe, uyu mwarimu wabo abagaragura imbere y’ishuri ryabo abandi bareba bambaye utwenda tw’imbere gusa.

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko kugeza ubu, umwarimu wakoze biriya ari mu bwihisho nyuma yo guterwa ubwoba ko ibyo yakoreye abana b’abakobwa bizamukurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa