skol
fortebet

Umwarimu yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umunyeshuri yigisha

Yanditswe: Tuesday 10, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Inkuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga iravuga ku munyeshuri bivugwa ko yiga muri kaminuza ya Nairobi, aho yaguwe gitumo arimo gusambana n’umugore w’umwarimu umwigisha nkuko byagaragajwe mu mashusho.

Sponsored Ad

Bakimara gufatwa hari umuntu wafashe amashusho y’ako kanya agaragaza aba bombi ndetse n’umugabo mwarimu nyirubwite yariye karungu, nuko amashusho y’ako gashya,ayakwirakwiriza ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyo videwo, wabonaha umugabo yararakaye birenze ndetse yumva yanakwiyahura, ahita abaza umugore we impamvu yahisemo kumukoza isoni kandi baranyuranye mu makuba yose bakayatsinda bari hamwe nk’umugore n’umugabo.

Nubwo uwo mugore waciye inyuma umugabo we agafatirwa muri icyo gikorwa giteye isoni, nawe aracyari umunyeshuri muri kaminuza ya Maseno nubwo yubatse urugo anafitanye umwana n’uyu mugabo.

bivugwa ko uyu mugabo yari yarakodeshereje umugore we unzu kure y’amacumbi ya Kaminuza kugira ngo agumane n’umwana wabo muto, kandi aho kuba umwizerwa ku mugabo we, ngo yari akunze kuzana abandi bagabo mu rugo bagasambana, ari nayo mpamvu yateye umugabo we kumucungira hafi kugeza amufatiye mu cyuho.

Gusa ngo icyatumye ibintu bizamba ndetse byababaje n’umugabo, ngo ni uko ubwo busambanyi yakoranye n’uwo munyeshuri, babukoreye imbere y’umwana wabo ukiri muto nta n’isoni bibateye. Amakuru avuga ko umugabo yafashe uwo mwana aramujyana abasiga aho abifuriza kuryoherwa n’ubuzima bw’ibyo bari barimo.

Ibitekerezo

  • Abashakanye benshi bacana inyuma.Muli France,abagore 30% bavuga ko baciye inyuma Abagabo babo.Tekereza ko abo ari ababyivugira gusa.Ni kimwe mu mpamvu zituma abashakanye bashwana,bakarwana,bagatandukana cyangwa bakicana.Nyamara Imana isaba abashakanye "kuba umubiri umwe".Nukuvuga kubana badacana inyuma cyangwa ngo bashake abandi babana.. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa