skol

Uruhare rukomeye rwa muzika muri genocide yakorewe abatutsi

Yanditswe: Saturday 07, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuziki ni imwe mu nzira yifashishwa mu gutambutsa ubutumwa haba mu bihe byo ha mbere no mu gihe tugezemo, aho ndetse yifashishijwe n’ abanyapolitiki mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Uhereye kera ku ngoma ya cyami kugeza ubu, usanga ubuhanzi bwari buhari kandi bukifashishwa na Leta muri gahunda zitandukanye zigezwa kuri rubanda.
Ibihangano by’ indirimbo kandi byanifashishijwe ku ngoma yari iyobowe na Habyarimana Yuvenali ,ubwo (…)

Umuziki ni imwe mu nzira yifashishwa mu gutambutsa ubutumwa haba mu bihe byo ha mbere no mu gihe tugezemo, aho ndetse yifashishijwe n’ abanyapolitiki mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Uhereye kera ku ngoma ya cyami kugeza ubu, usanga ubuhanzi bwari buhari kandi bukifashishwa na Leta muri gahunda zitandukanye zigezwa kuri rubanda.

Ibihangano by’ indirimbo kandi byanifashishijwe ku ngoma yari iyobowe na Habyarimana Yuvenali ,ubwo indirimbo zifashishwaga mu gucengeza mu banyarwanda amatwara n’ ibikorwa byaganishije ku itegurwa rya Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhanzi Bikindi Simon mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha yisobanura ku byaha bya Jenoside yaregwaga

Mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hifashishijwe indirimbo zitandukanye z’ amashyaka mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi. Urugero ni nk’ indirimbo ” Nanga Abahutu” y’ umuhanzi Bikindi Simon ndetse n’ izindi nka “Mbwira abumva”, nayo ya Bikindi Simon. Izi ndirimbo zifashishijwe n’ amashyaka atandukanye arimo (MRND, MDR Power, CDR,…) mu Rwanda yafashe iya mbere mu gutsemba uwitwa umututsi aho yari hose.

Twavuga kandi indirimbo zahimbwaga na za ballet z’ amakomini, iza gisirikare n’ izindi zatangaga ubutumwa bwo guteranya abenegihugu.

Itorero Irindiro rya Bikindi Simon

Nyuma y’ ubutumwa bw’ izi ndirimbo bukangurira abatari bake ko umututsi ari umwanzi, ari nayo mpamvu bagombaga kubicira kubamara.

Muzika ni indorerwamo ya rubanda niyo mpamvu abahanzi bakagombye kwitwararika bagahanga ibyubaka umuryango nyarwanda, aho guhanga ibisenya.

Umuziki rero uramutse ukoreshejwe neza waba umusemburo w’ umubano mwiza, ariko ku rundi ruhande uroreka mu gihe ba nyirawo bawifashishije mu gukangurira ababumva ibikorwa byo gusenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa