Lancashire mu Bwongereza, umwana muto w’umwaka n’amezi 8 yajyanwe mu bitaro igitaraganya afite ibikomere bikomeye nyuma yo kugwa mu muhanda avuye mu modoka yagendaga mbere yo kugongwa n’indi modoka yari irimo kuza.
Bivugwa ko uyu mwana w’amezi 20 yaguye avuye mu muryango w’inyuma w’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prius, mu mpanuka yabereye ku muhanda i Accrington, Lancashire mu gihugu cy’Ubwongereza, aho yaje guhita agongwa n’indi modoka yo mu bwoko bwa Peugeot yari itwawe n’umugore uri mu kigero cy’imyaka 50.
Nyuma yo kugwa no kugongwa, uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro by’abana bya Manchester kugira ngo yitabweho n’abaganga byihutirwa.
Abagabo babiri, bakekwa kuba ari umushoferi n’umugenzi muri Toyota Prius uwo mwana yavuyemo akagwa mu muhanda bahise batabwa muri yombi na polisi.
Nkuko Polisi ya Lancashire ibivuga, uyu mwana aracyari mu bitaro yitabwaho kugira ngo hamenyekane uburemere bw’imvune yagize ku bw’iyo mpanuka.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter