Urukundo ni agatangaza ariko ibi byo ni ubuhamya bukomeye
Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018
Nitwa Mugabo nkaba ndi umugabo wubatse mfite umugore wanjye nishimira cyane Gihozo twabyaranye abana babiri Teta na Ganza. Kugirango njye kubana na Gihozo twanyuze mu nzira ndenge n’intambara itoroshye ariko amaherezo icyo Imana yifatanyirije ntawabashije kugitandukanya.
Tujya guhura bwa mbere hari mu 1991 ubwo twatangiraga amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Mutagatifu Kristu Umwami ry’i Nyanza, twigana mu ishuri rimwe ndetse tunicarana ku ntebe.
Twembi twari abahanga mu ishuri bityo (…)
Nitwa Mugabo nkaba ndi umugabo wubatse mfite umugore wanjye nishimira cyane Gihozo twabyaranye abana babiri Teta na Ganza. Kugirango njye kubana na Gihozo twanyuze mu nzira ndenge n’intambara itoroshye ariko amaherezo icyo Imana yifatanyirije ntawabashije kugitandukanya.
Tujya guhura bwa mbere hari mu 1991 ubwo twatangiraga amashuri yisumbuye mu Ishuri rya Mutagatifu Kristu Umwami ry’i Nyanza, twigana mu ishuri rimwe ndetse tunicarana ku ntebe.
Twembi twari abahanga mu ishuri bityo tugahorana mu masomo ari nako dufatanya muri byose. Buri wese mubo twiganaga yatwibazagaho kubera ubufatanye twari dufitanye kuburyo iyo wakeneraga umwe muri twe wabazaga undi.
Gihozo kuva mu bwana bwe yari umukobwa ucisha make, wubaha abantu kandi akaba umunyamakenga uhambaye ari nabyo byatumye ubucuti busanzwe twari dufitanye bwaje kuvamo urukundo rwatangarirwaga na buri wese mubo twiganaga ndetse n’abayobozi b’ishuri kuko wa mugani ngo umutima ukunda ntiwihishira byaje kumenywa na buri wese.
Gusa nta kibazo urukundo rwacu rwateraga abayobozi kuko njye na Gihozo twari intiti mu ishuri kandi tukagira amakenga ngo tutarangara bikatuviramo gutsindwa. Ubufatanye twagiraga mu masomo yacu nabwo bwari inkingi ikomeye twari twarubakiyeho.
Byabaye ngombwa ko urukundo rwacu rugera no ku babyeyi bacu ndetse babanza no kurwishimira ariko nyuma siko byaje gukomeza kuko ahagana mu 1993 hatangiye kuza ibibazo by’amoko mu rukundo rwacu aho mu muryango wanjye batangiraga kumbuza amahoro ngo nkundana n’inyenzi, ibyo bikantera agahinda cyane kuko nakundaga Gihozo nawe nzi neza ko namutwaye umutima.
Nyuma y’uko ivangura ry’amoko ritangiye gusakara mu mashuri aho umukunzi wanjye yatangiraga gutotezwa ngo ni umututsikazi, narababaye cyane ntangira no kujya mukingira ikibaba dore ko na bagenzi banjye twiganaga batari banyoroheye ngo nkundana n’inyenzi. Ibi byo ni birebire cyane uzi neza uko byari byifashe icyo gihe niwe ubyumva neza.
Nyuma gato mu 1994 ubwo amaraso yatangiraga kumeneka ku butaka bw’u Rwanda nabonye ko nta kundi nshobora kuzavutswa uwo nihebeye bityo kuko nari umwana mukuru mu muryango w’iwacu kandi ababyeyi banjye banyubaha, niyemeje kubicaza nkabashyiraho igitsure(barantinyaga cyane kuko muri icyo gihe kwiga amashuri yisumbuye byabonaga bake) mbabwiza ukuri ko nkunda cyane Gihozo kandi aho kugirango mubure tuzapfana.
Ibyo byatumye banyumva bemera ko nzana Gihozo tukabana mu rugo kuko we n’umuryango we bahigwaga bukware bityo turanahungana n’ubwo bitari byoroshye kuko hari ubwo twahuraga n’abamuzi bagashaka kumwica ariko njye n’umuryango wanjye tukamurwanira ishyaka twemeza ko ari mushiki wanjye bamwitiranije.
Gusa n’ubwo twari mu bihe bibi urukundo twari dufitanye ntirwabashaga kwihishira kuko hari aho twageraga tugasomagurana bakadukeka amababa. Kubera uburanga n’inseko bya Gihozo kandi ibirura byari byinshi bishaka kumuntwara.
Nyuma y’iyo ntambara ikomeye noneho nyuma twarwanye intambara nyayo y’amoko kuko ba data wacu bari barishe muri jenoside bigatuma banga cyane Gihozo ngo bene wabo barabafungishije ari nako imiryango ya Gihozo yari yarakamejeje ngo ntakabane n’abicanyi.
Byari bikaze cyane ariko njye n’uwo nihebeye twakoreshwaga n’urukundo bikadufasha kwihanganira ibitugerageza. Rimwe naje gufatanwa na data wacu batujyana kudufunga ariko njye bari banyitiranije na mukuru wanjye w’aho kwa data wacu ariko nyine nararenganye ndafungwa.
Gihozo nawe ntiyatuje ngo yicare ubusa ahubwo yabyirutsemo kugeza mfunguwe ariko mazemo umwaka n’amezi 3. Aho sinabitindaho ngirango murumva uko kuri buri umwe byari byifashe.
Nyuma y’ibyo byose twakomeje iby’urukundo rwacu ruruhije kugeza aho twaje guhunga imiryango yacu tujya kwibera mu Buhorandi ari naho twibera na n’ubu. Iby’urukundo rwacu ni birebire ariko ntawabivuga ngo abirangize.
Kuri ubu dufite umuryango umeze neza njye n’urubavu rwanjye ndetse n’abana bacu Teta na Ganza.
Urukundo rwanjye na Gihozo ni ubuhamya bukomeye turatira buri wese ngo amenye ko urukundo rubaho, urukundo rwihangana, rwitanga, rutavangura ariko ikiruta byose ngo bamenye ko gukundana by’ukuri bigorana ariko bigatanga umunezero kuruta byose!
Ibitekerezo
montage.com
UWO MWIRATO UWUTERWA N’AMAHIRWE BENSHI TWAVUKIJWE N’INTAMBARA. UKEKA KO SE MU BUHOLANDE HARI UWANZE KUBA YO ?!
UWO MWIRATO UWUTERWA N’AMAHIRWE BENSHI TWAVUKIJWE N’INTAMBARA. UKEKA KO SE MU BUHOLANDE HARI UWANZE KUBA YO ?!
yoooo nimukomereze aho kandi nyagasani akomeze urukundo rwanyu ndabakunze cyane.
urakoze ibyo byerekana umutima wirukundo iyo haba abandi
Yoooo! Mukomereze aho.
murabeshya
Byiza cyane Imana ikomeze urukundo rwanyu. Kandi mutunge mutunganirwe muzaze no mu Rwanda. Musure imiryango. Ibyo mwahunze baragenda bishira. Imana yaduhaye amahoro ibicishije mu buyobozi bwiza.
Sha, mwarakubititse kandi mwese mubyitwaramo neza. Congratulation kandi Courage.
Urukundo nirwogere!
sha uwo numurengwe utuma uvuga ibyo mubuhorandi uyo utagerayo ntuba ubona numwanya WO kuvuga ibyo ninde uyobewe kurukundo rubaho se.ahubwo wakabaye ufata umwanya ugashimira imana.
Mubuzima nkunda kunva hystoire yurukundo kk biranyubaka kdi Yehova nawe ashaka ko twunga ubumwe, iyo nkuru iranyubatse.
Imana ibagirire neza kandi ibakomereze urwo rukundo
ako kucyi abantu bajyira ishyari??? nkawe pascal ibyuvuga urumva hari ikintu gifatika cyirimo "ishyari niribi isubireho
Byaba byiza wanditse igitabo nkakiriya bamporiki yanditse cyafasha abantu beshe cyane ko wowe wifitiye amakuru yawe wahagazeho nayandi wakenera abo wayabaza urabazi ikindi uri muguhugu giteye imbere naho ibyurukundo ni bisanzwe rwahozeho kuva kera
nuyumusi rurahari ariko biriya wanyuzemo bikwiye igitabo cyane ko na reta ifite gahunda yo kubyigisha mumashuri igitabo wakwandika cyafasha urubyiruko rwavutse nyuma 1994 nurundu rutaravuka ikindi iyo ukomeza ukatubwra nyuma yibyo mwanyizemo mukabana ababyeyi banyu byagenze gute?yewe mbifurije urugo ruhire
MyPassion
Jean pierre
16 JUNE 2017 - MUSUBIZE
Byaba byiza wanditse igitabo nkakiriya bamporiki yanditse cyafasha abantu beshe cyane ko wowe wifitiye amakuru yawe wahagazeho nayandi wakenera abo wayabaza urabazi ikindi uri muguhugu giteye imbere naho ibyurukundo ni bisanzwe rwahozeho kuva kera
nuyumusi rurahari ariko biriya wanyuzemo bikwiye igitabo cyane ko na reta ifite gahunda yo kubyigisha mumashuri igitabo wakwandika cyafasha urubyiruko rwavutse nyuma 1994 nurundu rutaravuka ikindi iyo ukomeza ukatubwra nyuma yibyo mwanyizemo mukabana ababyeyi banyu byagenze gute?yewe mbifurije urugo ruhire credit kur jean pierre
Murakoze kubuhamya bwanyu imana ibakomeze kandimuduhayiso rikomeye kbs
IMANA ishimwe kubyo yanokoreye mwagize neza kurenga amateka mabi yaranze urwanda