skol

Urukundo ruraryoha ariko bikaba akarusho iyo mwembi muhuza,Iyumvire ubuhamya bw’urukundo rwa Innocent n’umugore we uburyo bubabaje

Yanditswe: Sunday 29, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umusomyi w’ikinyamakuru umuryango.rw yatwandikiye aduha ubuhamya bw’urukundo rwe n’umugore we wa mbere banabyaranye abana babiri bityo bakaza kuburana.
Yatwandikiye agira ati:
Muraho bene data Imama abahe umugisha , nitwa innocent ngiye kubaha ubuhamya bw’ibyambayeho ubwo nakundanaga n’umukobwa twaje gushakana tunabyarana abana 2 ,naramukundaga cyane nubwo mugenzi we yambwiraga ko yari yarabyaye inshuro ebyiri abana bapfa nkabimubaza akabyemera ariko singire umutima umureka gusa nyuma (…)

Umusomyi w’ikinyamakuru umuryango.rw yatwandikiye aduha ubuhamya bw’urukundo rwe n’umugore we wa mbere banabyaranye abana babiri bityo bakaza kuburana.

Yatwandikiye agira ati:

Muraho bene data Imama abahe umugisha , nitwa innocent ngiye kubaha ubuhamya bw’ibyambayeho ubwo nakundanaga n’umukobwa twaje gushakana tunabyarana abana 2 ,naramukundaga cyane nubwo mugenzi we yambwiraga ko yari yarabyaye inshuro ebyiri abana bapfa nkabimubaza akabyemera ariko singire umutima umureka gusa nyuma nazanjya mbitekereza nkumva bimbabaje ariko simwange.

Ariko yaba ankoreye agakosa nkumva byabindi ndabyibutse bikambabaza simbimubwire hanyuma iyo twabaga dushwanye nkabimucyurira bikamubabaza ubu ni abo bana babiri dufitanye gusa umuhungu afite imyaka 7 umukobwa afite imyaka 5 ,numva nkunze abana nkumva ntakibi namukorera nko kumwanga kuko ni umuntu ugira umushiha cyane kubana nawe bigoye,iyo najyaga murugo sinahavaga tudashwanye pe .

kwita k’umugabo nabyo ntabyo yiyiziyi kubera ibyo nabonaga kuri we,nyuma naje icyemezo cyo kumureka nshaka undi ndabimuhisha aza kubimenya akoresha uko ashoboye aza kumenya uwo mugore nashatse wundi biba ibibazo bikomeye,gusa kuko twari twararangije kubana ntacyari guhinduka.

Ubu ndibaza ukuntu abana banjye babayeho nkabura igisubizo,kandi abo aho nagiye bo bariga bariho neza sinzi niba ibyo nakoze byo aribyo gisubizo cya byose,kubaho birabagoye hariya ndi ntamwana mpafite imyaka ibaye umunani pe,nta mituweri abanjye bafite,ariko abandi bo barayibona n’ubwishingizi barabufite kuko nibo bana bemewe n’amategeko mfite,abanjyee ntibazwi nibaza ndamutse mfuye niba babona uburenganzira nk’abanjye bikanyobera.

Bagabo bagenzi banjye bafite cyangwa bagize ikibazo nkiki nimwikubite agashyi muhindukirire abana banyu musabane imbabazi n’abagore banyu ba mbere naho abo bandi mwashatse ntacyo bazabamarira nukubarya imitsi abana banyu bakabaho nabi mu buzima bubi amaboko yanyu agakorera abo bana mwasanganye banyina batanabashima .

Ibyo mbivuze kuko nabyiboneyeho aho abo bana mukorera byose ariko ntibabashime ubu uretse umugore tuvugana nta mwana numwe umpamagara kuri phone aho mba ndi mukazi ukwezi kugashira ukundi kugataha ndetse nabo mu muryango iwabo duherukana badushyingira gusa,nabyo nkumva ntamahoro byampesheje sinzi ndibaza bikanyobera gusa gufata umwanzuro w’icyo nakora byarananiye ubu umutima umbwira ko naba ngenyine nkiha Imana ngatuza naho ubundi nabuze amahoro yo mumutima kuko abo bana b’umugore nashatse baransuzugura pe,nubwo naba ndi murugo abo bana b’abakobwa bashobora gutaha mu ijoro cyane nka saa tanu 23h00 cyangwa bakajya nk ’i kigali ntawuzi aho bari na phone bakazikuraho

Mungire inama thanks.

NIBA NAWE UFITE UBUHAMYA USHAKA KUGEZA KU BASOMYI B’UMURYA TWANDIKIRE KURI E-MAIL IKURIKIRA:[email protected]

Ibitekerezo

  • ubwo senibyo, wab’uri,injiji,wanga umugore,uguguna igufwa,ugashaka urimira bunguri, kdi wanga sinabugirwa ukugira ngirente,(icyo n’ikinyarwanda)

    abagabombwa wabagira iyihe nama? wabigira rwa rubwa tubana rugenda rurata umurizo

    Andika Igitekerezo Hano. isomo niba utararifashe bazongera bakwereke

    komeza upfe urwo wagapfuye kuko ntabumuntu ugira nibaze ntambabazugira ubwo uri mugabo ki?

    wa mugabo we nyemerera nkubahuke kwite imbwa!uri imbwa iyoborwa nizindi zose,nta soni uri kugisha inama mu bagabo kandi uri imbwa?! hahaa....cyakora narumiwe koko.ndi umugore nakwifuza gupfakara aho kugira umugabombwa nkawe.ndi nizo nzirabumbwa zawe(abana wataye) nakabaye imfubyi itarigeze inamenya se aho kumbera data.

    Oya pe mwimubwira nabi ahubwo mumubwire icyo yakora.Gus inama ntakugira niko wareka uwo mugore mugakora divorce maze ugasanga umugore wae nabana bawe.

    Oya pe mwimubwira nabi ahubwo mumubwire icyo yakora.Gus inama ntakugira niko wareka uwo mugore mugakora divorce maze ugasanga umugore wae nabana bawe.

    reka ugishe Inama nta mugabo ukurimo peeeee!!!!nabo bana ntibazi kugusuzugura ahubwo bajye banagukubita kuko ntiwakwanga abawe ngo ukunde abo utabyaye

    Ariko ubwo muba mudufinda ibiki? Biragaragara ko iyi nkuru nta wayibahaye ahubwo ni iyo mwihimbiye. Nta muntu muzima yagira abagabo inama yo kugarukira abana bakabasaba imbabazi ngo narangiza avuge ngo bamugire inama. Njye iyi nkuru ndayihinyuye

    Ndumva nakubwira nabi wamugome we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa