skol

Uwiyita umuhanuzi w’Imana akurikiranyweho gusambanya abana 6 yahawe nk’impano(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 09, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Lee Kaplan w’imyaka 51 y’amavuko, ukomoka muri leta ya Pennsylvania akurikiranyweho gusambanya abana 6 b’abakobwa yari yarahawe nk’impano mu rusengero rwe, abahawe n’ababyeyi ba bo ngo bajye bamufasha.
Uyu mugiranabi wiyita umuhanuzi w’Imana, ngo yabanaga n’aba bana mu rugo iwe nyuma y’uko ababyeyi ba bo baje kubamutura mu rusengero, nk’umuntu ukorera Imana ngo bajye bamuba hafi ndetse bamumare irungu ariko hakaniyongeraho kuba ari abo mu miryango ikennye ku buryo na we (…)

Umugabo witwa Lee Kaplan w’imyaka 51 y’amavuko, ukomoka muri leta ya Pennsylvania akurikiranyweho gusambanya abana 6 b’abakobwa yari yarahawe nk’impano mu rusengero rwe, abahawe n’ababyeyi ba bo ngo bajye bamufasha.

Uyu mugiranabi wiyita umuhanuzi w’Imana, ngo yabanaga n’aba bana mu rugo iwe nyuma y’uko ababyeyi ba bo baje kubamutura mu rusengero, nk’umuntu ukorera Imana ngo bajye bamuba hafi ndetse bamumare irungu ariko hakaniyongeraho kuba ari abo mu miryango ikennye ku buryo na we yagombaga kugira ubufasha azajya abagenera, yarangiza akabahera ruhande abasambanya.

Polisi yo mu gace uriya mugabo yabagamo yatangaje ko uretse abo bana 6 babanaga asa n’uwabagize abacakara be, yanamusanganye abagore bagera kuri 12 , barimo n’ababyeyi ba bariya bana, kandi bose biyitirira kuba abakozi b’Imana.

Aba bana b’abakobwa babanaga na ba nyina kuri uyu musaza, umukuru muri bo afite imyaka 18 y’amavuko mu gihe umuto afite imyaka 9 gusa byongeye mu bo yasambanyije hakaba harimo n’abe yibyariye ku giti cye.

Uyu mukuru w’itorero “Hopes of strengthening the Stoltzfus bloodlines”, yari umwe mu bantu bakomeye mu gace abarizwamo kubera ririya torero rye ryari rimaze rishinze imizi ariko abantu benshi bakaba batangajwe no kuba batari bazi ibanga rye kuko bamufataga nk’umuntu mwiza.

Uyu muntu wafatwaga nk’Umuhanuzi w’imana yatanzwe n’umwe mu bana be w’umukobwa unavuga ko hari abo bavukana na bo yasambanyije hamwe n’abo yari yarahawe n’abayoboke be.

Kaplan Ahakana ibyo aregwa ariko polisi igatangaza ko iperereza ryerekana ibimenyetso bifatika byerekana ko yabikoze.

Ibitekerezo

  • Haranditse ngo: uwizera umwana w’umuntu wese avumwe.

    ariko ndabaza abobatekamutwe imana irangaja?

    ariko ndabaza abobatekamutwe imana irangaja?

    Mujye mwandika Imana si imana iyo ya kabiri ni ikigirwamana buriya yakoreraga satani si Imana yo mw’ijuru.

    Abavugango mwami mwami bose, siko bazajya mwijuru keretse abakora ibyo Data ashaka. Kandi abayoborwa n’Umwuka nibo bana b’Imana.

    Andika Igitekerezo Hano
    iyo mwijuru itube hafi kuku biragoye kumenya abakozi bImana nyakuri

    gusa ngotuzabamenyera kunbuto zabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa