skol
fortebet

Uyu munsi nabwo hateganyijwe imvura idasanzwe mu bice bimwe byo mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 26, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa sita z’amanywa hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi.

Sponsored Ad

Ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje biza gutanga imvura yumvikanamo inkuba nyuma ya saa sita (ni ukuvuga hagati ya saa sita z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba) mu turere twose tw’igihugu uretse mu Ntara y’i Burasirazuba biteganyijwe ko imvura iba yarangiyemo hakarangwa n’ibicu gusa.

Itangazo rya Meteo Rwanda ryerekeranye n’uko ikirere cyifashe kuri uyu wa kane riravuga ko igipimo cy’ubushyuhe bwinshi kiri buboneke kurusha ahandi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma ari 27℃ naho igipimo cy’ubushyuhe buke kiri buboneke mu turere twa Gicumbi, Burera na Nyabihu akaba ari 12℃.

Umuyaga uraba woroheje ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye ku isegonda (4m/s) na metero esheshatu ku isegonda (6m/s).

Meteo Rwanda ivuga ko uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa ari wo: 6080.

Meteo Rwanda itangaje ko kuri uyu wa kane hagwa imvura hirya no hino mu gihugu, nyuma y’indi mvura ikomeye yaraye iguye mu ijoro ryakeye, imibare y’ibyangijwe n’iyo mvura ikaba yari ikirimo gukusanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa